00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazahagararira Amajyaruguru n’Uburengerazuba muri Mr Rwanda 2022 bamenyekanye

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 27 March 2022 saa 09:23
Yasuwe :

Igikorwa cyo guhitamo abasore bazahagararira Intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba muri Mister Rwanda 2022, cyakomereje mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022, ahatowe 15 bazaserukira izo Ntara.

Mu basore batowe kuri uyu munsi, harimo barindwi bazaserukira Intara y’Amajyaruguru n’umunani bazaserukira iy’Uburengerazuba baza biyongera ku bandi batanu bazaserukira Intara y’Uburasirazuba batowe kuri uyu wa Gatandatu.

Mu Ntara y’Uburengerazuba, hari hiyandikishije abasore 57 bagombaga guhatana, ariko abagera kuri 11 nibo basanze bujuje ibisabwa kugira ngo barenge amajonjora ari nabo bahatanye hagakomeza abagera ku munani gusa.

Mu Ntara y’Amajyaruguru ho, hari hiyandikishije abagera kuri 47, ariko barindwi gusa nibo basanze bujuje ibisabwa ndetse bose birangira babonye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Mu basore bahatanaga bose, abenshi bahisemo gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda keretse umwe wahatanye mu Majyaruguru wahisemo gukoresha Igifaransa n’ubwo yari azi Ikinyarwanda mu buryo buhagije.

Abahataniraga amahirwe yo gukomeza guhatanira ikamba rya Rudasumbwa 2022, mu Ntara y’Uburengerazuba uko ari 11 ni Jimmy Mugunga, Jean Pierre Musafiri, Moise Iradukunda, Dr James Muhumuza, Patrick Ndayisaba, Yassin Hamiid, Boize Mugisha, Venant Twagirimana.

Bose babonye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho uretse Nshuti Jonathan, Dushimimana Robin na Niyonizera Alain batagize amahirwe yo gukomeza.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hahatanye abahungu barindwi bari bambaye nimero zibaranga zikurikira, ndetse bose bagira n’amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Abo ni Rukundo Manzi Jonathan, Ngabo Jules Maurice, Amani Patient, Patrick Murego, Tuyishime Fils Valentin, Mahoro Rwego Yves na Nibamwe Théogene

Bamwe mu bitabiriye iri jonjora ry’irushanwa, bishimiye iki gikora n’amahirwe bahawe, bavuga ko biteguye gukomeza guhatana kugeza ku ntsinzi no gushyira mu bikorwa imishinga bafite kuko bizeye ko izateza imbere benshi.

Ngabo Jules Maurice ufite imyaka 20 y’amavuko, yagize ati “Ndamutse ntsinze, nakwita ku mushinga wo kwita ku bibazo by’imitekerereze abana batagira ababyeyi bahura nabyo kuko hari igihe bafashwa mu bundi buryo ariko ntibitange igisubizo kuko baba batazi ikibitera n’uko bo babitekereza. Nzabegera tujye inama dushakire hamwe ibisubizo."

Mu bari bagize akanama nkemurampaka harimo umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Royal Fm, Sunday Justin wamenyekanye ubwo yabaga umujyanama wa Miss Josiane Mwiseneza na Sebudwege Chear usanzwe ari Visi Perezida wa Imanzi Ltd itegura iri rushanwa rya Mr Rwanda.

Iri rushanwa kuri ubu ryiyandikishijemo abasore 700 hirya no hino mu gihugu ryatangiriye mu Karere ka Rwamagana hatoranywa ba rudasumbwa bazahagararira Intara y’Iburasirazuba.

Iri rushanwa rya Mr Rwanda 2022, rizakomereza mu Ntara y’Amajyeofo mu Karere ka Huye kuwa 28 n’ i Kigali kuwa 30 Werurwe 2022. Ibishingirwaho ni ubwiza ubuhanga n’umuco, naho rudasumbwa we azatoranywa muri Gicurasi akazahembwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw.

Abasore barindwi bazitabira irushanwa rya Mr Rwanda bo mu Ntara y'Amajyaruguru
Abasore 8 bazahagararira Intara y'Uburengerazuba muri Mr Rwanda 2022 nyuma yo gutangazwa
Ngabo Jules Maurice wagaragaje ubuhanga mu gusubiza ibibazo yabajijwe
Rebecca Umuhire usanzwe ari umunyamakuru wa Royal FM atangaza abari bamaze gutsinda mu Majyaruguru
Umuhanga mu kuvanga umuziki DJ Turner niwe wasusurukije ibirori byo guhitamo abazitabira Mr Rwanda 2022 bo mu Ntara y'Amajyaruguru n'Uburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages