00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2016 bagiye kumenyekana

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 8 January 2016 saa 09:06
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatanu mu Rwanda hagiye gutorarwa Nyampinga w’u Rwanda uzasimbura Kundwa Doriane wegukanye iri kamba muri 2015.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Mutarama 2016 nibwo hatangira igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira intara, igikorwa kizatangirira i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iri jonjora rizabera i Musanze muri Virunga Hotel aho abakobwa baturutse mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru baziyerekana hagatoranywamo batanu bazayihagararira.

Ku ya 27 Gashyantare hazamenyekana Nyampinga w'u Rwanda 2016, uzasimbura Kundwa Doriane

Ku itariki ya 27 Gashyantare 2016 nibwo hazamenyekana umukobwa uzahabwa ikamba rya ‘Miss Rwanda 2016’ mu birori bizabera muri Camp Kigali.

Miss Rwanda 2016 azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift

Miss Rwanda 2016 yateguwe na Rwanda Inspiration BackUp ifatanyije na Cogebanque ari nayo muterankunga mukuru, Tigo Rwanda, East African Promoters n’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages