Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare 2018. Aba bakobwa bazengurukijwe ibice bitandukanye bigize icyicaro gikuru cya Cogebanque cyuzuye mu Mujyi rwagati, hafi y’aho Radio Rwanda yahoze ikorera.
Mu kiganiro n’abakobwa bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda wa 2018, Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, yababwiye ko iyi banki yugururiye amarembo ubucuruzi ndetse ikaba imwe mu ziri ku isonga ku isoko mu byiciro bitandukanye.
Yavuze ko ari ishema kuba Cogebanque ari umuterankunga w’imena mu gutegura ibikorwa byo gushaka Nyampinga w’u Rwanda ndetse yongeraho ko yiteguye gushyigikira buri wese uzayigana afite umushinga warushaho guteza imbere igihugu na we ukamuzamura.
Yagize ati "Mwakoze cyane kudusura, twishimiye kubakira mu cyicaro gishya cyacu. Nk’andi marushanwa yose, n’iri rizagira uritsinda ku musozo waryo, ariko na none isomo rimwe rikomeye mwakura mu irushanwa ni uko mwageze kure kugeza ubu, bivuze ko mwakoze uko mushoboye kugira ngo mugere aho muri uyu munsi."
Yongeyeho ati "Wakwambikwa ikamba cyangwa ntiriguhire ndatekereza ko mukwiye gushimwa ku bwo kugera kuri uru rwego muri ho, ni muri urwo rwego mfashe umwanya wo kubashimira ku bw’ibikorwa mwakoze bibagejeje aho muri uyu munsi."
Yakomeje avuga ko Cogebanque ifite intego yo kuba ikigo kiyoboye muri serivisi z’imari ndetse ikaba banki y’icyitegererezo mu guhanga udushya abantu b’ingeri zose bakayiyumvamo biturutse mu kubaha ibisubizo by’ibyo bashaka kugeraho mu mujyi ugira uti "Biroroshye kandi birashoboka."
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri iyi banki, Mujyambere Louis De Montfort, yavuze ko Cogebanque ishyigikiye iterambere ry’aba bakobwa ndetse yifuza gukora na bo no mu bihe biri imbere.
Yagize ati "Cogebanque imaze imyaka itera inkunga iki gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda kandi no muri uyu mwaka iyo gahunda iracyakomeje. Uko ibihe bizaza nyuma y’umwiherero twizeye ko namwe muzafungura konti zanyu muri Cogebanque, ntabwo ari Nyampinga w’u Rwanda wenyine bihariwe namwe muhawe ikaze."
Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bahawe umwanya urambuye wo kubaza ibibazo bitandukanye kuri Cogebanque.
Basobanuriwe serivisi zitandukanye zirimo n’imikorere y’ikarita ya "Mastercard Prepaid Card" ihabwa uyishaka wese yaba ari umukiliya wa Cogebanque cyangwa atari we, ikamufasha kuba yahaha ahantu henshi hatandukanye ku isi bitabaye ngombwa ko agendana umurundo w’amafaranga.
Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ku wa 9 Gashyantare 2018 bajyanywe mu mwiherero (Boot Camp) ubera kuri Golden Tulip [La Palisse] i Nyamata, aho bagiye kumara ibyumweru bibiri mu bikorwa bitandukanye, bazawuvamo haba ibirori nyamukuru bizasiga hamenyekanye Nyampinga mushya w’u Rwanda, uzatorerwa muri Kigali Convention Centre ku ya 24 Gashyantare 2018.
Mu bihembo Nyampinga azahabwa harimo imodoka nshya ya Suzuki Baleno ya miliyoni 18 Frw n’umushahara w’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi bizatangwa na Cogebanque, kumwishyurira salon akoreshamo imisatsi umwaka, kumwambika igihe cyose agiye mu marushanwa, kumwishyurira internet y’umwaka n’ibindi.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO