Umwe mu bahanzi nyarwanda ukora umuziki hirya no hino ku isi, tutifuje gutangaza amazina ye, yavuze ko hari benshi mu bitwa ko ari abahanzi kandi bakunzwe mu Rwanda ariko mu by’ukuri nta kiranga ubuhanzi bwabo cyatuma bitwa iryo zina.
Uyu muhanzi avuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rikunda gucuranga, kwandikwa no kuvuga ku dutsiko tw’abahanzi runaka gusa. Akavuga ko muri two abona haba higanjemo abahanzi benshi batazi gucuranga ibikoresho bya muzika, abandi batawize n’abandi avuga ko biganjemo abo wumva ko nta mpano bafite ahubwo baba bashaka kumenyekana gusa.
Avuga ko bitandukanye cyane no mu bindi bihugu byo hanze, aho yemeza ko benshi mu binjira mu buhanzi batabihubukira, ahubwo babitegura bakabyiga cyangwa se bikaba ari impano nyakuri iba ibakirigita bikumvikanira mu bihangano byabo.
Tumubajije ikinyuranyo abona ku buhanzi bwo mu Rwanda no hanze aho akunda gutemberera agakorayo ibitaramo, uyu muhanzi yagize ati “Ikiyuranyo ni uko ubuhanzi bwa hano mbona busa n’uburwaye. Mbona haba haburamo ubunyamwuga".
Yongeraho ati “Abahanzi bashoboye ntabwo babona uburyo bagera kure ugasanga hari abahanzi benshi bitwa ko bakomeye kandi uba usanga badashoboye. Hariya ibintu byose i Burayi bakora usanga harimo ubunyamwuga. Bakora ubuhanzi bagamije gushimisha abantu ariko harimo no kubyara inyungu bityo ugasanga umuntu ari gukora ibyo ashoboye, ashyizeho umutima”.
Nk’uko uyu muhanzi nawe yabigarutseho, hari bamwe mu bahanzi bakunda gutungwa agatoki ko bamenyekana kandi bagacurangwa cyane mu Rwanda nyamara badashoboye, n’ubwo IGIHE tutashimye kubarondora amazina yabo.
Uyu muhanzi avuga ko abahanzi nka Mani Martin, Ras Kayaga waririmbye Maguru, Christopher n’abandi ari zimwe mu mpano abona ko ziramutse zisigasiwe neza zagirira u Rwanda akamaro mu kwerekana isura nyayo y’umuziki nyarwanda.
Mu Rwanda hakunze kuvugwa ko umuziki wicwa ahanini n’itangazamakuru kubera ruswa n’udutsiko tw’abacuranga indirimbo z’abo basangira, baziranye, bikundira, babana, bafite ibyo bapfana n’ibindi.
Bamwe mu bahanzi nyarwanda ariko nabo bakunze kunengwa kuba bajya bakoporora ibihangano byo hanze bakabishyira mu Kinyarwanda bajijisha abaturage ko babahangiye indirimbo nshya nziza.
Hari n’abakunda kuvuga ko abanyamakuru b’abahanzi nabo bajya bagira uruhare mu kwica umuziki bicuranga aho gukora akazi kabo bityo bikadindiza impano za bamwe.
Benshi mu bahanzi bataramenyekana babwiye IGIHE ko n’iyo waba ufite impano, kumenya inzira yo gukoresha ngo ucurangwe mu Rwanda bikigoranye.
N’ubwo hakiri inzira ndende, Minisiteri ya Siporo n’Umuco igaragaza ubushake bwo gukemura no guca ibi bibazo bikiri mu muziki nyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO