Mighty Popo umuyobora iri shuri yabwiye IGIHE ko abanyeshuri baryigamo ubu bimenyerereza ibyo biga ahitwa ‘KariBeau’ Kicukiro.
Ati “Buri wa kabiri w’icyumweru tuba dufite ibitaramo abanyeshuri bataramiramo abakunzi b’umuziki banimenyereza ibyo biga.”
Mighty Popo yagaragaje ko uretse kwimenyereza, abanyeshuri banagira amahirwe yo guhura n’abo mu ruganda rwa muzika bakaganira ko hari n’abashobora kuzahagirira amahirwe yo guhura n’ababafasha kubyaza impano zabo umusaruro.
Ati “Aho dutaramira haba hari abantu banyuranye, abanyamakuru, abahanzi, abatunganya imiziki, abashoramari mu muziki n’abandi banyuranye bashobora kuba babafasha kubyaza impano zabo umusaruro.”
Uretse ku wa Kabiri wa buri cyumweru, Mighty Popo yavuze ko na buri wa Gatanu bateganya gushyiraho umugoroba wo gutarama mu njyana ya Jazz mu rwego rwo kugira ngo nk’ababyiga bafashe abakunda iyi njyana kuryoherwa banabereka ubushobozi bwabo.
Ibitaramo byo kumenyereza abiga umuziki mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki byaherukaga mu 2023, icyo gihe bikaba byaraberaga ahitwaga L’espace ku Kacyiru.
Inyubako yaberagamio ibi bikorwa yarahiye, hahiramo n’ibyuma byinshi byifashishwaga, bituma ibi bikorwa bihagarara.
Hashize imyaka 12 hashyizweho Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki ryagiye rinyuramo abahanzi banyuranye barimo n’abafite amazina akomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!