00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo baryohereje Abanya-Kigali mu bitaramo ngarukacyumweru (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 16 June 2023 saa 11:52
Yasuwe :

Abanyeshuri biga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo bakomeje urugendo rw’ibitaramo ngarukacyumweru bifasha Abanya-Kigali gukomeza kuryoherwa n’ibikorwa bya muzika bibinjiza muri weekend.

Ni ibitaramo byateguwe mu rwego rwo gukomeza kugaragaza ubumenyi aba banyeshuri bamaze kugira ku muziki no gukarishya ubunararibonye bwabo ku bitaramo byitabirwa n’abantu benshi.

Iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya kabiri cyabereye kuri l’Espace Kacyiru mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 15 Kamena 2023.

Cyitabiriwe n’abanyamuziki batandukanye bari biteguye kwihera amaso no gutega amatwi umuziki w’aba banyeshuri n’ubumenyi bamaze kunguka.

Abo barimo Clement Ishimwe, Alyn Sano, Igor Mabano, Mighty Popo, abagize Itsinda Target Band n’abanyamideli batandukanye.

Abanyeshuri bataramye kuri iyi nshuro ni abageze mu mwaka wa nyuma w’amasomo yabo ya muzika. Bari abaririmbyi batatu barimo Isimbi Pamela, Ngabonziza Reponse, Izere Roger n’Umuraperi Kabarankuru Icon.

Aba banyeshuri bari baherekejwe n’abacuranzi barindwi na bo biga muzika kuri iri shuri bahuriye mu Itsinda bise "The Conquerors Band".

Mu gihe bamaze ku rubyiniro baririmbye indirimbo zirimo ’Suzana’ ya Sauti Sol, "Back to my Roots’ ya Lucky Dube, ’Maria Salome’ ya Saida Karoli, ’Nakupenda’ ya Jay Melody n’izindi.

Umuraperi Kabarankuru wishimiwe cyane na benshi mu bitabiriye iki gitaramo, yabasogongeje indirimbo enye akiri gutunganya muri studio.

Nyuma yo kumara amasaha abiri bacuranga bakorewe mu ngata na Akoth Jumadi, umunyamuziki waturutse muri Kenya.

Uyu muhanzi wishimiye uburyo aba banyeshuri bafashe indirimbo ze mu gihe gito bamaranye, yaririmbye indirimbo ze eshatu zirimo ‘Mtema Kuni’, ‘Mi na we’ na ‘Thum’.

Nyuma yo gusoza igitaramo aba banyeshuri bahise bafata urugendo berekeza i Muhanga dore ko bakiri ku masomo.

Uru rugendo rw’ibi bitaramo ngarukacyumweru rwatangiye ku wa 8 Kamena 2023. Bibera ahitwa L’Espace ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali aho kubyinjiramo ari 5000 Frw.

Isimbi Pamela, umwe mu banyeshuri bari kurangiza amasomo mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo
Ngabonziza Reponse, Izere Roger na Isimbi Pamela ni bo bamuritse impano yabo muri iki gitaramo
Abiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo baryohereje Abanya-Kigali mu bitaramo ngarukacyumweru
Mighty Popo yitegereza uko abanyeshuri yigisha bitwara
Ubishoboye yatahanye amashusho azajya ahora amwibutsa ibi bihe bagiriye muri iki gitaramo
Umuraperi Kabarankuru Icon ni umwe mu bishimiwe cyane muri iki gitaramo
Umwe mu bagize Itsinda ry'Abacuranzi 'Conquerors Band' na bo biga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo
Uwabashije kugera l'Espace haberaga iki gitaramo yatashye anyuzwe
Wari umwanya mwiza wo gusohokana no kwishimira umuziki
Mighty Popo avuga ko ibitaramo bifasha abanyeshuri kugaragaza ubumenyi bamaze kugira, kumurika impano, kumenyerezwa gutaramira imbere y’abantu no gususurutsa abakunzi b’umuziki batuye mu Mujyi wa Kigali
Abanyarwanda n'abanyamahanga bishimiye impano z'abanyeshuri biga muzika mu Ishuri rya Nyundo
Akanyamuneza kari kose ku babashije kwitabira iki gitaramo
Akoth Jumadi wo muri Kenya yatunguranye muri iki gitaramo
Alyn Sano uri mu myiteguro yo kumurika album ya mbere yise 'Rumuri' yanyuzwe n'umuziki w'aba banyeshuri
DJ Timson na we wiga mu Ishuri rya muzika yagaragaje ubuhanga bwe mu kuvanga umuziki
Igor Mabano usanzwe ari umwarimu muri iri shuri yitegereza uko abanyeshuri yigisha bitwara
Umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clement, yitegereza impano z'abanyeshuri bahanzwe amaso ku hazaza ha muzika

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages