00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiganye na Bill Ruzima ku Nyundo bamuvuze n’akari imurori

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 16 April 2019 saa 10:28
Yasuwe :

Bamwe mu banyeshuri bize mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo banenze mugenzi wabo Bill Ruzima wasebeje ubuyobozi bw’ishuri avuga ko bajyaga gucuranga ahantu hatandukanye ariko ntibahabwe amafaranga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Bill Ruzima wanize mu ishuri rya Muzika rya Nyundo yanditse ibaruwa ifunguye ikubiyemo icyo yise akarengane ahuriyeho na bagenzi be bize cyangwa biga mu Ishuri rya Muzika.

Uyu musore uherutse no kwiyomora ku itsinda rya Yemba Voice yaririmbagamo, yanditse ko abanyeshuri biga umuziki baririmba mu birori bitandukanye ubuyobozi bw’ishuri bwishyuwe, nyamara bo ntibugire icyo bubaha.

Ruzima yavugaga ko uretse kudahembwa mu biraka bitandukanye babaga bakoze ngo bafatwaga nabi. Yatanze urugero rw’ukuntu bagiye gucuranga i Rwamagana ntibahabwe amafunguro bagerekaho no kurara mu modoka.

Ni ibintu byatunguye abantu benshi, ariko bamwe bibaza impamvu ahisemo kugaragaza iki kibazo agiye umwaka arangije muri iri shuri.

Bill Ruzima yanenzwe n'abo biganye bamushinja gusebya ishuri yizemo

Bagenzi be bamugaye…

IGIHE yavuganye n’abacuranzi batandukanye bize mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, ariko muri bose nta n’umwe umushyigikiye mu byo yatangaje.

Igor Mabano ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe, akaba mu mfura z’iri shuri aho yacurangaga ingoma za kizungu.

Ni umwe mu babashije gucuranga ahantu henshi akiri mu ishuri, dore ko ari we wari ufite intebe idakorwaho mu gukoresha ingoma za kizungu. Yanagiriwe icyizere kuri ubu ni umwarimu.

Yavuze ko ahantu hose bacurangaga byitwaga ko ari ukwimenyereza kandi ko nta mafaranga babaga bategereje nk’igihembo kuko bari bazi neza ko buri munyeshuri aba agomba gukora amasaha 360 yo kwimenyereza mu myaka itatu bamara ku ntebe y’ishuri.

Yavuze ko hari igihe bacurangaga ahantu, bakabaha amafaranga make y’ishimwe ariko atiswe imishahara.

Ati “ Hari ibiraka wenda bababwiraga bati wenda mugiye kuririmba mu Karere ka Rubavu kandi Meya yavuze ko atanga amafaranga y’urugendo gusa bakava aho babizi, bari bubishyurire hoteli, bakarya…niyo twabaga ari udufaranga duke twitwaga utwo gushimisha abana bitari imishahara.”

Mabano yavuze ko uretse ayo mafaranga make y’ishimwe, umunyeshuri wacuranze ahantu runaka agenerwa amanota ashyirwa ku ndangamanota buri gihembwe.

Niyontezeho Etienne wiganye na Bill Ruzima akaba yaranashinzwe gutoranya abanyeshuri bajya gucuranga mu birori bitandukanye babaga batumiwemo, yavuze ko bakigera ku ishuri babwiwe ko mu bibajyanye hatarimo ‘amafaranga.’

Anenga Bill Ruzima kuko mu byo yavuze huzuyemo ibinyoma bigamije guhindanya isura y’ishuri n’ubuyobozi bwaryo.

Ati “Mu byo yavuze hari ibyo twagiye duhabwa amafaranga kuko iyo twakoraga ibiraka mu biruhuko baratwishyuraga, twaba turi ku ishuri bakatugenera. CNLG, Transform Africa baratwishuyue, hari n’ibindi yanditse atabaga ahari.”

Ubwo ari Bill ntibitunguranye…

Aba bacuranzi bize mu ishuri rya Muzika bose bavuga ko bazi imyitwarire ya Bill akiri mu ishuri ku buryo batatunguwe no kuba yaharabitse isoko yakuyeho ubumenyi.

Mbere ngo yabanje kwandikira ubutumwa umuyobozi w’ishuri Muligande Jaques [Might Popo] amushyogoza.

Mugengakamere Joachim warangije mbere ya Bill Ruzima ho umwaka umwe, yavuze ko mu birori bacuranganyemo n’ubundi yabaga yitonganya.

Ati “We kuva n’icyo gihe ntabwo yabyumvaga yumvaga ashaka ko yahembwa, atumva impavu ashobora gukora stage. Yatangiye kwijujuta akiri n’umunyeshuri.”

Igor Mabano we avuga ko azi Bill bose ari abanyeshuri, akanamumenya ari umwarimu we. Amuvuga nk’umusore wiyumva ko ari umuhanga ku rwego rwo hejuru cyane, ibintu bimutera gusuzugura.

Yagize ati “ Bill muzi nk’umwana uvuga ngo nzi iki. Mbese azi ngo ni igikomerezwa kandi iyo umuntu yiyise igikomerezwa n’abanyamuziki bahari ubu ntabwo atanga umusaruro nk’uko bikwiye. Twahuriraga mu bintu byinshi ntabwo byantungura kuba ari we.”

Niyontezeho Etienne nawe yavuze ko mu busanzwe Bill Ruzima ari umuntu uhindagurika ku buryo icyemezo cyo guharabika ishuri rye kitamutunguye.

Yagize ati “Ni umuntu uhinduka buri kanya, mushobora kuvugana ikintu aka kanya mukanya akaguhinduka no gusenyuka kwa Yemba Voice nk’uko Yemba Voice yasenyutse niwe byaturutseho.”

Aba banyamuziki bamusabye kureka gufata ikibazo cye bwite, ngo akigire rusange.

Kuri Igor Mabano ngo ibyakozwe na Billl Ruzima ni ‘ugusebya ishuri, n’igihugu muri rusange’. Kuri we ngo akwiye kwita ku muziki we, akareka guta umwanya mu bintu bitakimureba.

Ku Nyundo Bafite amahirwe adasanzwe

Ishimwe Clement nyir’inzu y’umuziki ya Kina Music ni umwe mu bafasha abanyeshuri b’umuziki bo mu ishuri rya Nyundo kubona uko bimenyereza. Yafashije abarimo Igor Mabano ufatanya kuririmba no gutanganya indirimbo.

Yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bajya kwimenyereza muri studio ye, abaha amanota gusa kuko ari yo baba bakeneye.

Ati “Iyi baje gukora stage hari impapuro baduha zo kubaha amanota bijyanye n’uko bitwaye.”

Ku bijyanye no gucuranga mu birori bitandukanye, Ishimwe Clement yavuze ko nubwo atarabaha ikiraka, aho bagiye bahurira yabonaga babikora mu buryo bwo kwimenyereza.

Kuri we asanga abanyeshuri biga umuziki mu ishuri rya Nyundo bafite amahirwe adasanzwe, ku buryo kwishyuza amafaranga yo kwimenyereza byaba ari ukudashima.

Ati “Ibintu byo gukora stage bakakwishyura ntaho mbizi. Cyane cyane ko na bariya ba mbere bo Leta yabishyuriye ibintu byose bigaga ku buntu. Numva ari amahirwe atagira uko angana. Numva harimo no kuba indashima."

Igor Mabano yasabye Bill Ruzima kwita ku muziki we kuruta iby'ishuri atacyigaho
Joachim azi ko Bill kuva na kera yashakaga amafaranga kurusha ubumenyi
Niyontezeho Etienne yagaye Bill amushinja gutangaza ibinyoma
Ishimwe Clement wakiriye bamwe mu banyeshuri bo ku Nyundo bimenyerezaga, yavuze ko atumva uburyo umuntu yakora stage akanabihemberwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages