00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abitabiriye ArtRwanda-Ubuhanzi banyuzwe n’urubuga bahawe rwo kwerekana impano (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 17 November 2023 saa 10:40
Yasuwe :

Irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi ryatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo ahahuriye abanyempano batandukanye baturutse mu turere umunani tuyigize.

Urubyiruko rusaga 200 ni rwo rwitabiriye aya marushanwa y’ibanze yabereye mu Karere ka Huye mu minsi itatu kuva ku wa 15 Ugushyingo kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2023.

ArtRwanda-Ubuhanzi ni umushinga ugizwe n’irushanwa rishaka ndetse rikanashyigikira abanyempano mu nganda ndangamuco mu gihugu hose.

Abanyempano bayitabiriye banyuzwe n’urubuga bashyiriweho rwo kwerekana impano bafite.

Umwanditsi w’Ibitabo, Byukusenge Claudine, yavuze ko iri rushanwa ari umwanya mwiza wo kwerekana impano.

Yagize ati "Kwandika bimba ku mutima. Uyu ni umwanya mwiza wo gukomeza kwagura impano yanjye."

Uyu mukobwa w’imyaka 21 afite ibitabo byinshi birimo icyo yise “Umubwira iki?’’ yitegura kumurika mu mpera za 2023.

Yakomeje ati "Icyo nabwira urubyiruko ni ukubyaza umusaruro amahirwe dufite, ni cyo gihe cyo guharanira kugera ku nzozi zacu, gutegura ahazaza hacu n’ah’abazadukomokaho."

Umusizi Ntakirutimana Yvonne w’imyaka 23 na we yishimiye kubona abamufata ukuboko. Yagize ati "Aya ni amahirwe adasanzwe, buri wese akenera aho agaragariza impano ye."

Afite ibisigo birimo "Gahorane Imana Ngaboyisonga" kirata imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

Umusizi Ntakirutimana Yvonne ari mu baserutse neza mu banyempano bo mu Majyepfo y'Igihugu

Umukozi wa Imbuto Foundation mu Ishami rishinzwe Kongerera Ubushobozi Urubyiruko, Muhire Alexis, yavuze ko impano babonye zitanga icyizere ku hazaza habo.

Yagize ati "Mu Majyepfo batweretse ko hari impano. Twabonye ishyaka n’ubushake bafite bwo kuzamura impano zabo."

Muri aka gace hagaragaye abanyamuziki benshi ugereranyije n’ibindi byiciro.

Yakomeje ati "Abo twakiriye batweretse ko abana bato bafite impano n’u Rwanda rufite impano zikeneye kwitabwaho."

Muhire Alexis yakanguriye urubyiruko rwo mu tundi turere gukomeza kwitabira iri rushanwa kuko bafite amahirwe yo kwerekana impano zarwo.

Akanama nkemurampaka kanyuzwe n’urwego rw’abanyempano

Mazimpaka Jones Kennedy, umaze imyaka 30 akina ndetse akanayobora filime, ni we uyobora akanama nkemurampaka. Yavuze ko abana baba banyotewe no kwigaragaza.

Yagize ati "Twabonye ubushake n’urukundo rw’ibyo abanyempano bashaka kugaragaza. Icyo bashaka ni uguhabwa amahirwe yo kwigaragaza no guhabwa inama."

Yavuze ko buri Karere kari gafite umwihariko ariko abanyempano bigaragaje cyane barimo abaririmbyi n’abasizi.

Mazimpaka yavuze ko abanyempano babonye batanga icyizere ku hazaza h’inganda ndangamuco.

Biteganyijwe ko amarushanwa azakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba aho azabera mu Karere ka Kayonza ku wa 21-23 Ugushyingo 2023.

ArtRwanda-Ubuhanzi igamije gushaka abanyempano mu ruganda ndangamuco mu gihugu hose. Itoranya urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-30 rufite impano mu byiciro icyenda birimo Kwandika no Gutunganya Filime, Gufotora, Ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, Ikinamico n’Urwenya, Imbyino, Imideli, Umuziki, Ubusizi n’Ubuvanganzo ndetse n’Ubugeni.

Inkuru wasoma: Imbamutima za Alyn Sano na Rumaga binjiye mu Kanama Nkemurampaka ka ArtRwanda-Ubuhanzi (Amafoto)

Ishimwe Redempta yasubiyemo indirimbo "Ikinyarwanda" y'Umuraperi Riderman na Bruce Melodie
Mazimpaka Jones Kennedy uyoboye Akanama Nkemurampaka ka ArtRwanda-Ubuhanzi yagaragaje ko abanyempano bitabira iri rushanwa baba banyotewe no kugaragaza impano zabo
Ambasaderi utarahiriwe n'Icyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi yongeye kugerageza amahirwe ye
Abagize akanama nkemurampaka bagizwe n'inzobere mu byiciro bitandukanye by'inganda ndangamuco
Umushyushyarugamba Nzeyimana Luckman yagiranye ibihe byiza n'urubyiruko rwo mu Majyepfo rwaserutse rushaka kugaragaza impano rufite

Amafoto: ArtRwanda-Ubuhanzi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages