Byari bigoye kubona umuntu ufite isura yijimye mu bitabiriye iki gitaramo, wabonaga buri wese akeye ku maso, afite akanyamuneza, aseka ndetse ubona yaryohewe buryo bamwe batashye ubona batabishaka.
Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, cyitabirwa mu buryo bukomeye n’abakunzi b’urwenya mu ngeri zose.
Hafi buri jambo ryose aba banyarwenya bavugaga ryabaga risekeje, rikajyana n’ibimenyetso byatumaga abantu baseka bagatembagara.
Bamwe batashye imbavu zibarya, kuko cyari igitaramo cyiganjemo inzenya zivuga ku bintu bitandukanye mu buzima Abanyarwanda babamo, amatora ya Perezida w’u Rwanda, imibereho n’ubwiza bw’Abanyarwandakzi, inkuru yakurikiye ikiganiro Shaddy Boo yagiyemo kuri Televiziyo kigatuma ahinduka iciro ry’imigani.
Abantu bari bakubise buzuye mu cyumba cyabereyemo iki gitaramo muri Serena Hotel Kigali. Imyanya yose yari yicawemo abandi bahagaze kuko imyanya yari yashize. Abanyarwenya bose uhereye ku bakizamuka batangiye kugeza kuri Anne Kansiime wari kizigenza muri iki gitaramo basekeje abantu.
Uwitwa Joshua uri mu bari kwigaragaza neza yasekeje abantu cyane ubwo yavuze inkuru zisekeje z’abahanzi nyarwanda. Yibanze cyane ku buryo indimi nk’Icyongereza zizonga benshi iyo batumiwe kuri Televiziyompuzamahanga, icyasekeje benshi ni urwenya rwa Uncle Austin ukorera Kiss FM, ngo akora indirimbo zikunzwe cyane kuri iyi radio hanyuma agashyira iye ku mwanya wa mbere.
Babou yahise yinjira avuga urwenya rwiganjemo uruvuga ku buryo MTN ikata abakiriya bayo amafaranga mu buryo budasanzwe. Yatanze urugero rw’ukuntu yakozemo ikiraka barangije bamuhemba kuri Mobile Money kugira ngo babone ayo basigarana , ijambo ku rindi abantu basekaga.
Uyu musore yanavuze kuri Minisiteri ifite Umuco na Siporo mu nshingano zayo, mu buryo bwo gutebya Babu yumvikanishije ko amafaranga atagira ingano ashorwa ku ikipe y’igihugu kandi nta gikombe na kimwe iratwara nyamara ugasanga igice cy’umuco kibarirwamo abahanzi bose kigenerwa udufaranga duke.
Mu rwenya rwo mu ndimi z’amahanga, Michael yagerageje gutembagaza abavuga Icyongereza, Igifaransa ndetse yanavanzemo urwenya mu Kinyarwanda n’Ikirundi. Yinjiye abyina indirimbo yahimbwe mu mvugo ‘odeur ya ocean’, iri mu ziri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muhanzi wavuze ko amaze iminsi avuye i Burundi kuhakorera igitaramo gikomeye cyitabiriwe cyane, yanavuze ku bantu bokamwe n’ingeso yo gushaka kujya mu bitaramo by’ubuntu nyamara bakirengagiza ko ‘amafaranga umuhanzi asarura mu bafana ariyo amubeshaho’.
Herve na we ubarizwa mu itsinda rya Comedy Night yateye urwenya agaruka cyane ku matora aherutse kuba mu Rwanda. Yavuze uburyo hari abanyamahanga bari barahagurutse bagaragaza ko hari umwuka mubi mu gihugu ndetse ko uburyo amatora yateguwemo butari buhwitse; akoresheje inganzo y’urwenya yashimangiye ko ‘u Rwanda rwahisemo mu buryo busesuye’.
Nkusi Arthur ni we wakurikiyeho asetsa abantu mu buryo bukomeye. Yateye urwenya rwiganjemo kuvuga uburyo hari abakobwa bambara inkweto ndende bakemera gupfira ifiyeri maze zikabarya nabo bagashinyiriza.
Nkusi Arthur ari na we usanzwe ategura ibitaramo bya Seka Live yagaragaje ko amaze kugera ku rwego rukomeye mu gusetsa, mu gihe kigera ku isaha yakoresheje asetse, abantu bari bizihiwe cyane ndetse ubona baryohewe.
Anne Kansiime wari umunyarwenya mukuru wanakoresheje umwanya munini asetsa abantu, we yaje avuna imbavu z’abari baje kureba iki gitaramo. Nyinshi mu nzenya ze yibanze bwiza bw’Abanyarwandakazi abagereranya n’abakobwa bo muri Uganda.
Uyu mugore ukunda kwiyita ‘Ninja’ abicishije mu rwenya yavuze ko abagabo bo mu Rwanda bafite ibibazo bikomeye ku bwo guhora ku nkeke bikanga ko hari abandi bashobora kuza bakabatwara abagore.
Hari aho yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo ibi ari urwenya, reba nawe uri umugabo ukaba ufite umugore mwiza usa nk’uyu ndi kureba hano imbere. Ndababwiza ukuri ntabwo wajya mu kazi ngo ugakore. Ni kwa kundi aguhamagara akubwira ngo amazi yapfuye ohereza umuntu ayakore, umutima uhita ukuvamo kuko uhita utekereza uko byagenda wohereje umugabo mu rugo rwawe udahari. Ari njye mugore wawe ndakeka utakwirirwa uhangayika, njyewe birumvikana, muri Uganda natwe turabizi ko ubwiza bwacu burimo intege nke.”
Kansiime yanavuze ku matora aherutse kuba mu Rwanda, abicishije mu rwenya yavuze ko uwatowe ari we wari ubikwiye. Ati “No ku mafoto washoboraga guhita ubyibonera, hari igihe abantu biyamamaza wareba impapuro zibamamaza cyangwa amafoto yabo bari kumwe ugahita umenya uzatsinda, uriya na we byarigaragazaga.”
Anne Kansiime yanaririmbye bwa mbere indirimbo ye bwite iri mu njyana ya ‘Reggae’, ijya kurangira Nkusi Arthur yamusanze ku rubyiniro amufasha kuririmba maze igitaramo gisozwa ubwo.
Iki gitaramo kandi cyagaragayemo umuziki w’umwimere w’umuhanzi Sintex afatanyije n’itsinda ry’abaririmbyi bagize Umurage Band, aba ni nabo bacurangiye Kansiime.
Amafoto: Dusabimana Aimable



















TANGA IGITEKEREZO