Iki gitaramo cyashyizweho mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye inama mpuzamahanga y’urubyiruko ‘Youth Connekt Africa’.
Abanya Kigali n’abandi banyuranye bakiriye neza abashyitsi babaganuza ku bwiza bwa Car free Zone, ahabereye igitaramo cyarimo umuhanzi Bushali n’itsinda ry’abacuranzi barangije kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo “Symphony Band”.
Dj Ira umukobwa umaze kumenyekana kubera kuvangavanga imiziki mu Rwanda, nawe yashimishije abari bakoraniye muri Car Free Zone.
Cyari igitaramo giteguranywe ubuhanga, urubyiniro rwiza ruri ku rwego rwiza, amatara meza ndetse abantu bari muri Car Free Zone banica icyaka kuko abacuruzi b’ibinyobwa binyuranye bari bahateye amahema.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi bari batangiye impera z’icyumweru babyina umuziki wa Live.
Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique



















TANGA IGITEKEREZO