Ibi byavuze mu muhango wo gutangiza Imurika ry’Umuziki rya Kigali [Kigali Music Exhibition] no gutangiza kumugaragaro Ingoro Ndangamurage ya Muzika y’u Rwanda, wabaye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2019.
Muri iri murika rizamara iminsi ine ribera muri Car Free Zone, hari kwerekanirwa amafoto y’abahanzi b’abanyarwanda babayeho mu bisekuru bitandukanye n’amateka yabo. Hari kandi indirimbo n’ibikoresho bya muzika byiganjemo ibigaragaza umuziki gakondo w’abanyarwanda.
Hari kandi abayobozi mu nzego zitandukanye n’abahanzi nka Makanyaga Abdul, Mavenge Soudi, Intore Masamba n’abakunzi b’umuziki.
Umuyobozi wa U&I Ark umuryango ugamije guteza imbere impano ari nawo wazanye iki gitekerezo, Patrick Habarugira, yavuze ko bagamije kubika amateka y’abanyamuziki b’u Rwanda no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Inzu Ndangamurage z’u Rwanda, akaba ari nawe wari uhagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ndikumana Isidore, yavuze ko iki ari igikorwa bagishimye cyane kuko kigamije gusigasira umurage w’igihugu.
Ati “ Iki gikorwa cyateguwe n’urubyiruko, bagitegura batagamije inyungu ahubwo ari mu rwego rwo gusigasira umurage w’igihugu cyacu.”
Ndikumana yasabye abahanzi kuzagira uruhare mu kubaka iyi ngoro kuko ari iyabo ariko by’umwihariko asaba abo mu miryango y’abahanzi batandukanye bitabye Imana kugira ngo batange amakuru yabo abikwe neza.
Ati “Turasaba abo mu miryango y’abahanzi bamaze kutuvamo, bitabye Imana, ariko bafite abana, abo bashakanye bakiriho bafite bimwe muri ibyo bihangano, nabo bafite inyungu y’uko ibyo bihangano byabo bitagenda ngo bibe mu nzu, bize urubyiruko rubimenye.”
Makanyaga Abdul umuhanzi umaze imyaka 51 akora umuziki, akaba ari nawe ukuze kurusha abandi bose mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko iyi ngoro ndangamurage ije yari ikenewe.
Ati “Ntabwo byari byiza kubaho tudafite ingoro ndangamurage ya muzika, bibaye ari ibintu bizakomeza twaba tugize amahirwe, abana bazabaza bati ‘abacuranzi ba kera basaga bate tukabereka ntako bisa rwose.”
Uyu mukambwe yavuze ko yiteguye gutanga inkunga ye ishoboka haba mu kubabwira amateka ye n’andi agaragaza umuziki wo hambere, kubaha ibihangano bye n’inama zishoboka.
Afite kandi gitari ikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi yageze bwa mu Rwanda, akavuga ko nayo ashobora kuzayibaha bakayifashisha.
Nyuma ya tariki 27 Nyakanga 2019, iri murika rizakomereza mu Ngoro Ndamurage y’Ubugeni n’Ubuhanzi i Kanombe.



















TANGA IGITEKEREZO