Kuri uyu wa Gatandatu ku ya 14 Ukwakira, nibwo uyu muraperi yasezeweho n’umuryango n’inshuti ze mu muhango wabereye mu Karere ka Kicukiro, iwabo mu rugo.
Abo mu muryango we, abiganye na we, inshuti ze ndetse na bamwe mu bari bahuje umwuga, nibo bifatanyije n’umuryango we mu kumwibuka.
Muri uyu muhango herekanywe filime mbarankuru, yagarutse ku buzima bwe ndetse n’urugendo rwe muri muzika.
Abo mu muryango we bahurije ku kuba Ngabo yarakundaga kubyina no kuririmba, gusabana, agira urukundo ndetse no gukundisha abandi Imana ariko ko batunguwe no kumva yarabaye umuhanzi.
Nyirasenge Genevieve yagize ati “Yaritondaga cyane, yaririmbye ’Ndi Umugabo’ kandi koko yari yatangiye kuba umugabo. Arihuse cyane kuko yari ageze aho kwishimira na twe dutangiye kuryoherwa no kumwumva aririmba.”
Mushiki we, Bukana Queen, yavuze ko bamukundiraga gusetsa cyane. “Yakundaga abantu akatwitaho, nahoraga mubaza impamvu adasohora indirimbo akambwira ngo azazisohorera rimwe. Ikimpa imbaraga ni uko tuzahura kandi vuba.”
Murumuna wa Ngabo, Gasarabwe Lorris George, yavuze ko “Yari afite impano nyinshi cyane, buri uko twahuraga [avuye ku ishuri] yabaga afite ikintu gishyashya.”
Abari aho basangijwe indirimbo zuje ubuhanga za Young CK witabye Imana muri Nzeri uyu mwaka aguye muri Canada aho yabaga.
Biteganyijwe ko ejo ku ya 15 Ukwakira 2023 ari bwo Young CK azashyingurwa mu muhango uzabimburirwa no gufata umubiri mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.
Misa yo kumusabira izabera muri Centre Christus i Remera naho kumushyingura bizabera mu irimbi rya Rusororo, saa kumi z’igicamunsi.
Indirimbo ya Young CK, ‘Umurava’
Indirimbo ‘Umugabo’ ya Young CK yaje gusubirwamo n’abahanzi batandukanye


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!