Buri gihe usanga abantu muri rusange bahangayikishijwe nuko bagaragara imbere y’abantu, buri wese akora iyo bwabaga kugira ngo yambare neza. Ku bazwi ho, biba akarusho kuko kwambara neza ari kimwe mu bituma bakurikiranwa n’abatari bake.
IGIHE yabateguriye inkumi zimaze kuba ibyamamare kubera kurimba zikaberwa, aha higanjemo abagiye bamenyekana ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza n’ikimero biherekezwa n’imyambaro myiza bambara bigakurura abatari bake babakurikira ku bwinshi.
Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo
Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, ari mu bakurikiranwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kimwe mu bikurura abatari bake gukurikira uyu mubyeyi ni ikimero cye.
Usibye kuba ari umugore w’ikizungerezi mu maso ya benshi, ni umwe mu bazwiho kurimba bakaberwa.
Shaddyboo umaze kwamamara mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yaba mu Rwanda, mu karere no ku migabane inyuranye ahatuye abanyarwanda ari mu bazwiho kwambara neza kandi bakaberwa.
Usibye kuba azwiho kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, Shaddyboo ni umutetsi uherutse guhamya ko agiye kubigira umwuga akajya agaburira abantu ifunguro rye yise “Love on the plate”.





Kate Bashabe
Kate Bashabe usanzwe ari umunyamideli, ni umwe mu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga n’ikimero cye gikundwa n’abatari bake.
Ni umukobwa ukunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, ubucuruzi ndetse mu minsi yashize akaba yarasohoye indirimbo ‘You & I’ yahurijemo abahanzi b’ibyamamare.
Kwambara neza kwa Kate Bashabe ntabwo ari impanuka kuko afite n’iduka ryambika abantu yise Kabash fashion house.





Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool
Isimbi Alliance wamenyekanye kubera gukina filime, yamamaye cyane mu yitwa Rwasa n’izindi zitandukanye.
Mu minsi ishize yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’umuraperi Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inkuru zatumye abakurikiranira hafi imyidagaduro barushaho guhanga amaso uyu mukobwa.
Isimbi ari mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, akanaba umwe mu bazwiho kurimba bakaberwa.
Usibye kuba ari mu bakobwa bakundirwa ikimero cye, ni umwe mu bambara bigakurura abamukurikira.




Miss Mutesi Jolly
Nyampinga w’uRwanda wa 2016, Mutesi Jolly yamenyekanye cyane ubwo yitabiriga irushanwa rya Miss Rwanda 2016, akaza kuryegukana.
Nyuma y’irushanwa uyu mukobwa yakomeje kugenda yigarurira imitima ya benshi bitewe n’ibitekerezo byubaka umuryango nyarwanda akunze gutanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ibitekerezo bye byatumye ahangwa amaso n’abatari bake, gusa ni n'umwe mu bakobwa barimba bakaberwa mu myidagaduro yo mu Rwanda.





Mukasine Asinah wamenyekanye nka Asinah Erra
Mukasine Asinah wamenyekanye nka Asinah Erra mu muziki, yavuzwe cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ubwo yari mu rukundo n’umuraperi Riderman.
Nyuma yo gutandukana Riderman, Asinah yinjiye mu muziki aho yavuzwe noneho byisumbuye n’itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Asinah ni umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko na we akaba akunze kugaragara mu myambarire ikurura abatari bake mu bamukurikira.
Ni umwe mu barimba bakaberwa by’umwihariko ku mafoto asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.




Miss Uwase Raissa Vanessa
Uwase Raissa Vanessa yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2015, aho yegukanye umwanya w’igisonga cya mbere.
Ni umwe mu bahatanaga icyo gihe ukunze kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, yakunze kugaruka mu itangazamakuru kubera inkuru z’urukundo rwe.
Uyu wemeranyije n’umunyamafaranga Putin Kabalu kubana akaramata, ni umwe mu bazwiho kurimba akaberwa ndetse kikaba kimwe mu bikurura abamukurikira cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukobwa ubundi abamuzi bose bahuriza ku kuba ari umukobwa w’umunyamugi ibi akabijyanisha n’imyambarire ye ikurura benshi mu bamukurikira.





Umuhoza Liliane wamenyekanye nka Lyly Liliane
Umuhoza Liliane yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Lyly Liliane, kwamamara kwe kwatewe n’amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ubwiza bwe.
Ibi byatumye abona akazi ko kwamamariza amasosiyete atandukanye yo mu Rwanda, umurimo yigeze kuvuga ko wamufashije cyane mu buzima bwe.
Kuba umwe mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga bijyana no kuba ari mu bakobwa bambara neza kandi bakaberwa.
Kwambara neza akaberwa biri mu bimwongerera ibihumbi by’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri Instagram.





Mbabazi Ange wamenyekanye nka Ange Bae
Mbabazi Ange cyangwa se Ange Bae, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto agaragaza ubwiza bwe akunze gusangiza abamukurikira.
Uyu mukobwa ubusanzwe azwi cyane ku iduka rye ricuruza imyenda y’abakobwa yaniyitiriye.
Ntabwo iyi myenda ayicuruza gusa kuko na we ayiyambikaho, ni umwe mu bakobwa bambara imyenda myiza kandi ifite agaciro bigakurura abatari bake bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.




Miss Muyango Claudine
Miss Muyango yamenyekanye ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2019 akaza kwegukana ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto kurusha abandi. Uyu mukobwa ni umwe mu bazwiho kugira amafoto meza ku mbuga nkoranyambaga.
Kwamamara kwe kwarushijeho kwiyongera ubwo yatangiraga gukundana n’umukinnyi Kimenyi Yves wa Kiyovu sports n’ikipe y’Igihugu Amavubi.
Muyango ni umwe mu bakobwa bambara bakaberwa bigakurura abatari bake bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.





Nkurunziza Agnes uzwi nka Aggy
Nkurunziza Aggy yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranya mbaga aho usanga akurikiranwa n’ibihumbi by’abantu bakururwa n’amafoto aba yashyizeho agaragaza ubwiza bwe ndetse n’imyambarire ikunze kumuranga.
Uyu mukobwa uzwiho kugira imiterere ivugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu barimba bakaberwa.
Kuba yambara neza nta gitunguranye kirimo kuko asanzwe afite iduka ry’imyenda myiza, bimwe mu bituma na we yambara neza bikurura abatari bake mu bamukurikira.





Aba kimwe n'abandi benshi tutarondoye muri iyi nkuru ni bamwe mu bakobwa bo mu Rwanda bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga bakunze kugaragara barimbye bakaberwa.
{Iyi nkuru ishingiye ku gitekerezo bwite cy’umwanditsi, na we ushobora kuba hari ukundi ubibona gutandukanye, ibitekerezo byanyu nk’ubusanzwe bihabwa agaciro.}

Ibitekerezo 0