Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya barimo Chriss Eazy, Mulix usanzwe ari umuvandimwe wamamaye muri Dream Boyz, Juno Kizigenza na Ariel Wayz n’abandi.
“Sekoma’’ - Chriss Eazy
Ni indirimbo ya Chriss Eazy aheruka gushyira hanze mu minsi mike ishize. Muri iyi ndirimbo y’urukundo uyu muhanzi aba agaragaza urukundo rwa nyarwo rubaho kugeza aho umuntu yahitamo kwizirika ku wundi ngo bakundane.
Ukwiye u Rwanda ya Grace Da Queen
Grace Da Queen wamamaye mu ndirimbo ‘Akandiko’ yakoranye na Riderman, icyakora muri iyi minsi akaba asigaye atuye muri Zambia, yasohoye indirimbo nshya ‘Ukwiye u Rwanda’.
Mu Kiganiro na IGIHE, Da Queen yavuze ko ari mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa byo gushyigikira Perezida Kagame ibyatumye asiga imirimo n’umuryango we muri Zambia.
Tukuvuge ibigwi ya Magi Magi ft Muhirwa Theo na Shauku Music
Magi Magi, Muhirwa Theo na Shauku Music bashyize hamwe imbaraga bakorana indirimbo ‘Tukuvuge ibigwi’ igaruka ku bikorwa by’intagererenywa bya Perezida Kagame.
“Twaje’’ - Kenny edwin ft. Fire man na Kodo Katuni
Ni indirimbo nshya yakozwe na LLF Studio ifatanyije n’abahanzi barimo Fireman, Kodo Katuni na Kenny Edwin. Irakoze Jean Marie washinze Live Life Style [LLF] Studio yavuze ko ari indirimbo batekereje mu rwego rwo gushimira ibikorwa byinshi Paul Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda.
Live Life Style [LLF] Studio ni studio iherereye mu Gatenga ibarizwamo abahanzi batandukanye biganjemo abakizamuka. Ikunze gukoreramo akenshi Pakkage ndetse ni nawe wakoze iyi ndirimbo nshya.
Dada by Active
Itsinda rya Active ryari rimaze igihe ricecetse cyane mu muziki, ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Dada’.
“Injyana’’ - Ariel Wayz & Juno Kizigenza
Ni indirimbo nshya iri mu njyana ya techno yahuriyemo abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda. Iyi ndirimbo aba bahanzi bagiye bakunda kuba bakorana bya hafi ndetse bigeze no gukundana bayihimbye bagamije kuvuga ibigwi Perezida Kagame.
Ni wowe ya Noopja
Nduwimana Jean Paul wamenyekenyakanye nka Noopja uri mu bahanzi bamenyekanye mu muziki yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya ‘Ni wowe’ yo kwamamaza no gushyigikira Perezida Paul Kagame.
“Igikumwe’’ - Khalfan Govinda Feat Tom Close,Massamba Intore,Marina,Uncle Austin,Fireman na The Nature
Umuraperi Khalifan Govinda yahurije hamwe abahanzi bakunzwe barimo Masamba Intore, Marina, Fireman, Tom Close, Uncle Austin na The Nature, bakora indirimbo yitwa ’Igikumwe’ yashibutse ku gitekerezo cya Nyina wamubwiye ko akwiriye gukora indirimbo ivuga ibigwi Perezida Paul Kagame.
Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Yeweeh, mu gihe amashusho yayo yafashwe na Ab Godwin. Abahanzi barindwi bari muri iyi ndirimbo, bagiye bahurira ku byiza u Rwanda rwagezeho birimo ibikorwaremezo, uburezi kuri bose, guteza imbere Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, byose bigizwemo uruhare n’imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
“Gatanya’’ - Junior Rumaga Ft Niyitegeka Gracien, Ismael Mwanafunzi, Dusenge Clenie na Clapton Kibonke
Rumaga Junior uri mu basizi bagezweho mu Rwanda by’umwihariko agakundirwa uburyo ahuza ubusizi bwe n’ubuhanzi yatangiye gusohora ibisigo bigize album ye ya kabiri yise ‘Era’.
Igisigo cya mbere mu bigize iyi album yashyize hanze, ni icyitwa ‘Gatanya’ yakoranye n’abarimo Clapton Kibonge, Madedeli, Papa Sava na Ismael Mwanafunzi.Uretse aba bari ku gisigo yamaze gushyira hanze, iyi album iriho abandi bahanzi nka Kenny Sol, Kivumbi King, Bill Ruzima na Iriza JD.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru nyuma yo kumvisha album ye inshuti ze, Junior Rumaga yavuze ko uburyo abantu bakiriye album ye ya mbere aribwo bwatumye yiyemeza gukora n’iya kabiri.
“The 1 St Style’’ - Bruce The 1St
Ni EP nshya y’umuraperi Bruce The 1st ukomeje kwigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko rukurikira muzika Nyarwanda, igaruka ku buzima butandukanye bw’umuziki burimo ubw’ukuntu mu muziki harimo ibibazo ndetse n’ibindi biri mu buzima busanzwe.
Bruce The 1st wakoze iyi EP ubusanzwe yitwa Mukiza Bruce yavutse mu 2002 asanzwe aririmba Trap Music na Drill.
“Ogera’’ - Bwiza Ft. Bruce Melodie
Ni indirimbo nshya yahuriyemo Bwiza ndetse na Bruce Melodie. Iyi ndirimbo ivugwa ibigwi Perezida Kagame aho aba bahanzi bagaragaza ukuntu yagiye ateza imbere igihugu mu bintu bitandukanye, barangiza bakamwifuriza ‘Kogera’ cyangwa se gukomeza kuba igihangange ku isi yose.
Byari byanananiye ya Alyn Sano Ft Bushali&DJ Pius
Alyn Sano afatanyije na Bushali ndetse na DJ Pius basubiranyemo indirimbo ‘Bonane’ bayikoramo indirimbo yo gushyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu.
“Zimbela’’ - Mulix
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Mugisha Félix wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Mulix, akaba na murumuna wa Mujyanama Claude wamamaye nka TMC mu itsinda rya Dream Boyz, uheruka kwinjira mu muziki umwaka ushize agahamya ko yawukundishijwe na mukuru we.
Ni indirimbo y’urukundo aho uyu musore yishyira mu mwanya w’umusore uri kuririmbira umukunzi we amubwira ko adakunda abakobwa bajarajara. Ije ikurikira iyo yise “Stress Free’’ ndetse na “By My Side’’.
“Kagame Wacu” - Paci & Sophie
Ni indirimbo nshya ya couple nshya mu muziki Paci & Sophie. Iyi ni couple nshya ije mu muziki w’u Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Amazina yabo asanzwe ni Rwagasana Pacifique na Umwari Sophie.
Rwagasana Pacifique cyangwa se Paci avuga ko yatangiye umuziki akiri umwana aho yaririmbaga muri korali y’abana akurira mu rusengero akunda ku ririmba ndetse n’umugore we Umwari Sophie nawe bikaba uko kuko yakuze akunda kuririmba ndetse aba no muri korali.
Ubafite indrimbo ebyiri bamaze gusohora iyitwa ‘Kagame Wacu’ ndetse n’indi yitwa ‘Akira Ishimwe’. Iyi ndirimbo bise ‘Kagame Wacu’ igaruka ku bigwi bya Perezida Kagame mu myaka 30 ishize atetesha abanyarwanda.
“Everybody Ku Gipfunsi’’ - Babo Ekeight
Ni indirimbo ya Babo Ekeight uri mu bahanzikazi bakundwa na benshi. Ni indirimbo yo kwamamaza Perezida Kagame na FPR Inkotanyi. Uyu muhanzi aba agaragaza ko uyu muryango wafashije abaturage kuva mu bwigunge binyuze muri Perezida ubu abaturage bakaba babayeho mu buzima bwo kwisanzura.
“Bounce’’ - Angell Mutoni
Ni indirimbo nshya ya Angell Mutoni na Kivumbi King. Ni indirimbo yagiye hanze nyuma yaho umwaka ushize uyu muhanzikazi yari yashyize hanze Extended Play [EP] yise ‘For Now’. Yayikoranyeho na Dr Nganji wo muri Green Ferry Music, iri mu nzu zitunganya imiziki zafashije benshi barimo Bushali, B-Threy n’abandi batandukanye bamaze kubaka amazina.
Igizwe n’indirimbo eshanu zirimo Iby’ejo ni ibyejo, Step in Like, Hit It yakoranye na Lagum The Rapper, Get Low ye na E.T Ndahigwa na Pale Pale yakoranye n’uwitwa Mazo.
“Ikipe Itsinda’’ - Nsengiyumva na Agnès
Iyi ndirimbo nayo yo kwamamaza Paul Kagame. Ni indirimbo igaragaza ukuntu iterambere ryose igihugu kimaze kugeraho kuva yatangira kuyobora rigikesha we. Aba bahanzi bagaragaza ukuntu Perezida Kagame yagiye agira uruhare mu kurandura indwara zitandukanye zari zarananiranye, agakuraho nyakatsi, agaha umugore ijambo n’ibindi bitandukanye yakoze bigaragarira amaso.
“Amaherezo” Amag The Black & Sean Brizz
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Amag The Black. Iyi ndirimbo uyu muhanzi yumvikanamo agaragaza ukuntu ibibazo byinshi biri muri sosiyete kumenya uko bizarangira bigoranye kuri benshi. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Muuv mu gihe amashusho yakozwe na Rwakigabo.
“Tora Kagame Paul” - Ras Joel Hit Ft Lydia Hit
Ni indirimbo nshya ya Ras Joel Hit afatanyije na Lydia Hit. Iyi ndirimbo aba bahanzi bayikoze bashaka gukangurira abantu gutora Perezida Paul Kagame mu matora azaba mu ntangiro Nyakanga uyu mwaka .
"Tumutore Niwe” - Ariel wayz, Kivumbi King, Chris Eazy na King James
Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Ariel wayz, Kivumbi King, Chris Eazy na King James. Aba abahanzi baba bagaragaza ukuntu Kagame yateje imbere igihugu ndetse bagakangurira abantu kumutora mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka.
“Mfite Ubwoza’’ - Jumpy Boyz ft. Papa Cyangwe
Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi bagize itsinda rya Jumpy Boyz ndetse na Papa Cyangwe. Muri iyi ndirimbi aba bahanzi bishyira mu mwanya w’umusore ukunda umukobwa ariko akagira impungenge z’uko ibyabo bishobora kurangira nabi mu gihe baba bakundanye.
“Meant To Be’’ - Lee Dia
Ni Extended nshya y’umuhanzikazi Lee Dia uri mu bakizamuka. Iyi EP igizwe n’indirimbo enye zirimo ubutumwa bwiganjemo ubuganisha ku rukundo. Nk’uko bigaragara ku mbuga zicuruza imiziki z’uyu mukobwa nizo ndirimbo za mbere ashyize hanze mu buryo bw’umwuga.
Iyi EP iriho indirimbo zirimo iyo yise “Ikosa’’, “ Igicucu’’, “Meant To Be’’ na “Last Bus’’.
“Light” - Jules Hirwa
Ni Extended nshya ya Jules Hirwa uri mu bahanga mu gucuranga guitar mu Rwanda. Iriho indirimbo zirimo “Climax’’, “Cuddles’’ , “Take me back’’ , “Memories’’ na “Missing you’’.
Hirwa Jules ubusanzwe imirya ye ya guitar solo yumvikana mu ndirimbo zakunzwe nka Nibido, Micasa na Hashtag za Christopher Muneza, ubushyuhe ya Bruce Melody na Dj Pius, Lowkey ya Yvan Buravan, n’izindi.
Uyu musore yatangiye kumenyekana muri 2019 avuye kwiga mu ishuri ry’Umuziki ku Nyundo, aho yakuye impamyabumenyi nyuma y’imyaka itatu yamaze yiga.
Bwa mbere yacurangiye Yvan Buravan mu gitaramo cy’umunsi wo kwibohora afatanyije n’itsinda rya Target Band ariryo akorana naryo kugeza uyu munsi.
Ubwo amarembo yari amaze gufungurwa abahanzi batandukanye bamwegera mu gukorana ibitaramo, coronavirus yahise iza ibitaramo birahagagara bimubera imbogamizi.
Gusa izina rye ntiryabuze gukomeza kugaragara mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda cyane cyane Nibido ya Christopher, ubwo yashyirwaga mu mashusho yayo, nubwo ibitaramo byari bigihagaritswe.
Ibitaramo bimaze gukomorerwa muri 2021, Hirwa yongeye kugaragara acuranga mu bitaramo bikomeye by’abahanzi nka Omah Lay, Rema, Mike Kayihura, Muneza Christopher, n’abandi.
“I Wanna Rap” - DJ N3XT ft Dagigga
Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi barimo DJ N3XT ft Dagigga bari mu bakizamuka. Iyi ndirimbo bahanzi bumvikanamo bitaka bagaragaza ukuntu bashaka kuba abaraperi barangaza umuhisi n’umugenzi.
Indirimbo zo hanze…
“Kazima Imana inkunda”- Fernando
“Mwakitale’’ - Chino kidd ft Rich Mavoko
“Wave’’ - Asake & Central Cee
“Benin Boyz’’ - Rema na Shallipopi
“Kilos Milos” - Black Sherif
“Kolo (Kolomental II)” - Victony
“Her Excellency (Nwunye Odogwu)’’ - Flavour
“Dis-Le Moi” - Calema, Tayc
“Borrow Me Your Baby’’ Simi feat. Falz
“Goodbye (Warm Up)’’ Ayra Starr ft. Simi




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!