00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adekunle Gold yandikiye indirimbo Beyoncé, arayanga

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 21 September 2025 saa 09:31
Yasuwe :

Adekunle Gold uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika, yahishuye ko hari indirimbo yandikiye Beyoncé, ariko biza kurangira idasohotse kuri album ye ‘Lion King: The Gift’.

Adekunle yavuze ko mu 2019 nyuma gato y’urupfu rwa se, yatumiwe n’itsinda ry’abafasha Beyoncé kugira ngo agire uruhare kuri album ‘Lion King: The Gift’.

Icyo gihe ngo yanditse indirimbo ’Simile’ atekereza ko ashobora kuyihuriramo na Beyoncé, cyangwa uyu muririmbyi w’Umunyamerika yayikunda akayikora wenyine.

Ati “Muri icyo gihe nari ndi mu gahinda n’icyunamo ku buryo ntari kubasha gutekereza ku muziki, ariko umunsi umwe nashyizemo imbaraga nsubira muri studio, kubera ububabare nandika indirimbo smile.”

Adekunle yavuze ko iyi ndirimbo yanzwe, ntiyasohoka kuri iyi album ya Beyoncé.

Yakomeje avuga ko nubwo iyi ndirimbo yanzwe, yafashe icyemezo cyo kuyishyira kuri album ye yise ‘Fuji’ izajya hanze mu minsi iri imbere.

Lion King: The Gift, album ya Beyoncé Adekunle yifuzaga kugaragaraho ni umwe mu zo uyu Munyamerika yashyizeho abahanzi benshi b’Abanyafurika barimo Wizkid, Burna Boy, Tiwa Savage, Yemi Alade, Tekno na Mr Eazi.

Adekunle Gold yandikiye indirimbo Beyoncé, arayanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages