Iyi ndwara yibasira uturemangingo dutukura tw’amaraso ku buryo dufata ishusho nk’iy’igice cy’ukwezi.
Uturemangingo dufite ubwo busembwa ntitubasha gutwara ngo tugeze ‘oxygen’ ihagije hose mu mubiri. Ibi bituma abafite indwara ya sickle cell kenshi bagira ububabare mu bice by’umubiri bushobora kumara ibyumweru.
Mu kiganiro Adekunle Gold yagiranye n’umunyamakuru Angela Yee, yahishuye ko yavukanye iki kibazo, ndetse ko afite imyaka 20 yagize ububare bukomeye bwatumye yifuza gupfa.
Ati “Ku myaka 20, nagize ibihe by’uburwayi binkomereye mu buzima. Nasabye Imana gutwara ubuzima bwanjye, ndetse icyo gihe mama ntabwo yambujije. Ubusanzwe yarabikoraga, ariko muri iryo joro byageze aho byasaga n’aho igikwiriye ari cyo kigomba kuba (gupfa).”
Yakomeje ashima Imana ikimutije ubuzima ndetse n’imbaraga zo kwihanganira ubu burwayi.
Adekunle Gold yamenyekanye kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka Party No Dey Stop, High, Sinner na Okay. Azwi kandi nk’umugabo wa Simi, umuririmbyi nawe ukomeye muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!