00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adesope Olajide wiyemeje kumenyekanisha indirimbo ya Melodie na Diamond ari i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 August 2025 saa 02:29
Yasuwe :

Umunyamakuru w’Umunya-Nigeria, Adesope Olajide witezweho gushyira ukuboko ku ndirimbo ya Bruce Melodie, Diamond Platnumz na Joel Brown wo muri Nigeria, ari i Kigali.

Uyu mugabo witezweho kumenyekanisha iyi ndirimbo yahuriyemo Bruce Melodie n’aba bahanzi bakomoka hanze y’u Rwanda, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025.

Yakiriwe na Mugarura Kenny uyobora 1:55AM Ltd ibarizwamo Bruce Melodie. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Adesope usanzwe abarizwa mu Bwongereza yavuze ko ari ubwa kabiri yari ageze mu Rwanda kuko yahaherukaga mu 2023, ubwo yitabiraga Trace Awards yabereye i Kigali.

Yabajijwe niba iyi ndirimbo Bruce Melodie, Diamond Platnumz na Joel Brown yizera ko nijya hanze izaba ‘hit’ ndetse ikiharira imyanya y’imbere mu ndirimbo zizaba zigezweho mu Bwongereza, avuga ko bishoboka cyane, kuko buri wese yashyizemo umwihariko w’igihugu cye.

Ati “Ndakeka ko kimwe mu bintu by’ingenzi ari uko ubufatanye ari bwo musingi w’intsinzi. Kuko ibyo Bruce azashyira mu ndirimbo birimo u Rwanda, atari u Rwanda gusa, ahubwo n’u Rwanda rwo mu mahanga. Ibyo Diamond yazanye ni Tanzania, atari Tanzania gusa, ahubwo na Tanzania yo mu mahanga. Undi muvandimwe we azanye ibikomoka muri Nigeria.”

Arakomeza ati “Iyo bashyize izo mbaraga zose hamwe, abantu nka njye nanjye nkongeraho ijwi ryanjye n’urubuga rwanjye, tuzabigeza ku isi yose. Ntekereza ko ari indirimbo idasanzwe. Numva ko ari ubufatanye budasanzwe. Rwose, ukwemera gutuma iyo ndirimbo ibaho ubwabyo ni ibintu bikomeye. Ntabwo nzi niba mwarabonye ibiyerekeyeho, ariko reka mbabwire, nabonye bimwe mu by’inyuma ya camera. Nabizeza ko izaca ibintu kuri internet.”

Yabajijwe niba yaragize amahirwe yo kumva album Bruce Melodie aheruka gushyira hanze yise “Colorful Generation”, avuga ko bitabaye ariko akaba agiye gufata umwanya mu gihe ari mu Rwanda akayumva.

Adesope Olajide yageze i Kigali mu gihe ubuyobozi bwa 1:55AM Ltd bwo buhamya ko iyi ndirimbo ikijya hanze, Bruce Melodie n’abahanzi bakoranye bashobora guhita berekeza mu Bwongereza mu bikorwa byo kuyimenyekanisha.

Adesope ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bubashywe n’abahanzi bakomeye muri Afurika cyane ko ari umwuga amazemo imyaka irenga 20 dore ko yawutangiriye i Londres mu 2003.

Yakorewe bwa mbere kuri radiyo N-Power FM i Londres. Nyuma yaje kwinjira muri Voice of Africa Radio i Londres.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, yerekeje kuri ‘Vox Africa TV UK’ aho yayoboraga ikiganiro ‘Live at Battersea’.

Yanabaye umushyushyarugamba w’ikiganiro ‘Nolly Afrobeats’ cyacaga kuri Nollywood Movies Sky 329. Ariko kandi ni umunyamakuru w’inkuru z’imikino kuri ‘Ben Television’ mu kiganiro ‘ABC Sports’.

Mu 2014, Adesope yabaye umushyushyarugamba w’icyumweru w’Ikiganiro cy’umuziki cyitwaga "Afrohits on The Beat" kuri radiyo The Beat London 103.6FM, umwanya yamazeho imyaka icumi.

Kugeza ubu uyu mugabo yatangije ikiganiro ‘The Afrobeats Podcast’ yatangiye mu 2020. Indirimbo ya Bruce Melodie, Joel Brown na Diamond yitezweho kuba umwe mu bazayitumbagiza, izajya hanze hagati y’icyumweru cya nyuma cya Kanama 2025 ndetse n’ibyumweru bibiri bya mbere bya Nzeri 2025.

Kenny Mugarura uyobora 1:55 AM ubwo yakiraga uyu mugabo
Uyu mugabo ni umwe mu bamaze igihe kinini mu mwuga w'itangazamakuru
Kenny Mugarura ubwo yari kumwe na Adesope ari mu kiganiro n'itangazamakuru
Adesope Olajide yageze i Kigali aganira n'itangazamakuru
Adesope Olajide yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane
Adesope Olajide witezweho gushyira ukuboko ku ndirimbo ya Melodie na Diamond yaje i Kigali
Adesope Olajide mu modoka yamuvanye ku kibuga cy'indege yerekeza kuri hoteli yagombaga kuba afatiramo amafu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages