Ibi bibaye nyuma y’amagambo yarakaje abantu benshi cyane cyane Abayahudi yatangajwe na Kanye West binyuze kuri Instagram na Twitter, yatumye konti ze zifungwa.
Nyuma y’igihe ikigo cy’Abadage gikora inkweto n’imyenda ya siporo Adidas gitangaje ko kiri kwiga ku masezerano cyagiranye na Ye, mu butumwa Adidas yatanze kuri uyu wa 25 Ukwakira yavuze ko itakwihanganira amagambo yose abiba urwango, bakaba bahisemo gutandukana na Kanye West.
Ubwo butumwa bugira buti "Adidas ntabwo yihanganira abapfobya Jenoside y’Abayahudi ndetse n’andi magambo yose y’urwango. Ibitekerezo n’ibikorwa biherutse gutangwa na Ye ntibyemewe, imvugo z’urwango n’ibindi biteza akaga bitandukanye n’indangagaciro za sosiyete yacu.”
Ibi byatumye Adidas ihagarika ubufatanye yari ifitanye na Ye, ihagarika gukora ibicuruzwa bya Yeezy no kwishyura Ye hamwe n’amasosiyete ye.
Biravugwa ko uru rugada rwiyemeje guhomba miliyoni 246 z’amadorali ya Amerika muri uyu mwaka nyuma yo gusesa amasezerano na Kanye West.
Kanye na Adidas bari bamaze iminsi batabanye neza nyuma y’uko uyu muraperi w’imyaka 45 yari aherutse kunenga ku mugaragaro uru ruganda n’umuyobozi mukuru warwo abita ibisambo, abashinja kwiba ibitekerezo bye bakabyiyitirira.
Mu cyumweru gishize Kanye West yatakaje umufatanyabikorwa w’imena mu icungamari, JPMorgan Chase, banki iri mu za mbere zikomeye muri Amerika.
Kuri uyu wa kabiri nabwo sosiyete ikomeye mu zifasha abahanzi Def Jam Recordings yari ishinzwe gucuruza ibihangano bya Kanye West yanze kongera amasezerano y’imikoranire na sosiyete ya G.O.O.D. Music yashinzwe na Kanye West mu 2004.
Iyi Def Jam ntiyigeze ishaka kugaragaza uruhare rwayo kuri Album ya 11 Kanye West yise ‘Donda 2’ yasohotse kuwa 23 Gashyantare 2022.
Mu gihe kitarenze amezi abiri, uyu muhanzi akomeje kubura ibigo bari bafitanye imikoranire birimo Inzu z’imideli zirimo Balenciaga na GAP.
Ikigo CAA (Creative Artists Agency) gikurikirana impano z’abahanzi batandukanye, na RMC yerekana filime nabo bamaze guhagarika kwerekana filime mbarankuru ya Kanye West.
Uyu muraperi aherutse kubwira TMZ ko nubwo yabura ibi bigo byose nta mafaranga atakaza ndetse ibikorwa bye bizakomeza.
Usibye amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abayahudi, uyu muhanzi aherutse kugaragara yambaye imyambaro iriho ibirango bya ‘White Lives Matter’ nyuma avuga ko intero ya ‘Black Lives Matter’ yari ubutekamutwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!