Nyuma y’amezi atari make avuyeyo uyu muhanzi yahiguye umuhigo we akorera indirimbo abahanzi bari kugororerwa Iwawa.
Ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 nibwo ikipe irimo Bob Pro (ukora indirimbo mu buryo bw’amajwi) na Bob Chris (ufata amashusho indirimbo) yari iri Iwawa.
Icyari cyabajyanyeyo ni ugukorera indirimbo abahanzi bari kuhagororerwa barimo Fireman, Neg G The General na Young Tone uzwi mu ndirimbo yitwa Amahoro ya Gaby
Aba baraperi bose uko ari batatu bajyanywe i Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge.
Iyi ndirimbo bayikoze mu buryo bw’amajwi ndetse bahita banayifatira amashusho mbere yo gusubira mu Mujyi wa Kigali aho bayitunganyiriza ikazajya hanze mu minsi mike iri imbere.
Adrien Misigaro yatangarije IGIHE ko ubwo iyi ndirimbo izaba irangiye hazatangazwa izina ryayo.
Uyu ni umwe mu mihigo Adrien Misigaro yari yihaye ubwo yasuraga Iwawa cyane ko yaniyemeje kuba hafi urubyiruko ruri kugorerwa kuri iki kirwa.
Ubwo yasuraga Ikigo cya Iwawa muri Werurwe 2019, Misigaro Adrien yabwiye urubyiruko ruri kuhagororerwa ko rudakwiye gucika intege ngo rwumve ko byose byarangiye ahubwo ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe yo kugirwa rushya ndetse buri wese agaharanira kuzatahana ubumenyi buzamutunga mu buzima busanzwe.
Izina Adrien Misigaro rimaze kugwiza ibigwi mu muziki uvuga ku butumwa bubwiriza iby’ijuru. Yakoze indirimbo zirimo ‘Nzagerayo’, ‘Twarahuye’, ‘Nkwitende’ yakoranye na The Ben, ‘Ntacyo Nzaba’ yakoranye na Meddy n’izindi zihembura imitima ya benshi.



















TANGA IGITEKEREZO