00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adrien Misigaro yakoze igitaramo cy’uburyohe bwihariye (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 July 2017 saa 11:58
Yasuwe :

Abakunda umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana bakubise buzura muri Kigali Serena Hotel kubera igitaramo cyo kumurika album ya Adrien Misigaro cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2017.

Adrien Misigaro asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana ndetse aho atuye by’umwihariko muri Leta ya Texas asanzwe ahakorera ibitaramo bigakiza benshi biciye mu magambo aririmba.

Izina rya Adrien n’isura ye ni bishya kuri bamwe by’umwihariko abadakunda muzika ihimbaza Imana gusa ibikorwa bimwe mu byo yakoze mu myaka irenga icumi amaze aririmba byacengeye abamuzi n’abamukunda batamuzi.

Ni ubwa mbere kuva yatangira umuziki akoze igitaramo cye bwite i Kigali, yari agamije kumurika album y’amashusho yise ‘Ntacyo nzaba’, ibumbiyeho indirimbo umunani zirimo izakundwakajwe mu Rwanda nka ‘Twarahuye’, ’Nkwite nde’ ft The Ben na ’Ntacyo Nzaba’ ft Meddy.

Byabayeho inshuro zibarirwa ku ntoki mu Rwanda aho Serena Hotel ikubita ikuzura abakunzi b’umuziki wo guhimbaza Imana mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abakuze, abasheshe akanguhe n’abakibyiruka bitabira igitaramo bagacinya akadiho batambira Imana.

Byari ibyishimo ndengakamere ku bantu ibihumbi bisaga bibiri bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ‘Ntacyo Nzaba’ ya Adrien. Cyari igitaramo cye bwite cya mbere yakoreye i Kigali kuva yatangira umuziki, mu bakunzi be harimo ishyaka rikomeye n’ibyishimo by’ikirenga kubera uburyohe bw’umuziki yacuranze.

Misigaro yafatanyije n’abahanzi bafatwa nk’inkorokoro mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda, Patient Bizimana na Israel Mbonyi umaze kwigarurira imitima y’abatabarika kubera imbaraga zihishe mu bihangano bye.

Muri iki gitaramo, aba bahanzi uko ari batatu baririmbye bakurikiranye, habanje Adrien waririmbye iminota igera kuri 40 mu gice cya mbere akurikirwa na Patient Bizimana wishimiwe by’ikirenga mu ndirimbo ze ‘Ubwo buntu’, ‘Menye neza’, ‘Andyohera cyane’ n’izindi.

Mbonyi ufite umubare munini w’abakunda ibihangano bye yakurikiyeho ariko noneho abafana barushaho kuzamura umurindi mu kumvikanisha ko ‘banyuzwe n’ubutumwa bwe’. Yaririmbye mu gihe kigera ku minota 45, buri ndirimbo yose yateraga abafana bahitaga bamwikiriza bakayiririmba ku buryo yashoboraga no guceceka bagakomerezaho kuko indirimbo ze zose bazifashe mu mutwe.

Igitaramo cyahuje inkorokoro muri Gospel yo mu Rwanda

Ibyishimo byari ikirenga ubwo Mbonyi yaririmbaga izaciye ibintu zirimo ‘Number one’, ‘Hari impamvu’, ‘Ku migezi’, ‘Ndanyuzwe’, ‘Yankuyeho urubanza’, ‘Ku marembo y’ijuru’ n’izindi.

Ubwo yageze ku yitwa ‘Nzi ibyo nibwira’ yabanje asaba ituze mu bafana ngo avuge kuri Adrien wamutumiye muri iki gitaramo maze ashimangira ko ‘babaye inshuti mu mwaka wa 2012 ubwo yasohoye indirimbo Number One hanyuma Adrien akamuhamagara amuhanurira ko agiye kuba icyamamare bidatinze’.

Yagize ati “Nimureke tuvuge Adrien kuko ni we watumye tuza hano, namenyanye na we mu mwaka wa 2012, nibwo twatangiye kuba inshuti, icyo gihe yampamagaye nasohoye indirimbo yanjye Number One, yarambwiye ngo ‘iyo ndirimbo igiye gukora ibitangaza’ ariko sinabyumvaga […] Niyo mpamvu mwubaha.”

‘Nzi ibyo nibwira’ Mbonyi yayiririmbye afatanyije na Adrien. Abakunzi b’aba bahanzi bose batahanye umutima ucyeye n’ibyishimo bidasanzwe ku bwo kubyinana n’uyu muvugabutumwa wamamaza imbaraga za Yesu abinyujije mu mudiho uherekejwe n’amagambo yomora ibikomere ku mitima ya benshi.

Mu ruhuri rw’umuziki w’imbonekarimwe wacurangiwe muri iki gitaramo abahanzi b’ibikwerere mu muziki wa Gospel barimo Patient Bizimana, Adrien Misigaro na Israel Mbonyi bataramye gikristu , baririmba mu majwi yabo, amagambo n’ubutumwa bwavuye mu kanwa kabo bugera ku nzoka benshi mu bari bateraniye muri Serena Hotel mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

Indirimbo za Adrien zamaze gucengera mu buzima bw’Abanyarwanda bakunda ijambo ry’Imana rinyuze mu ndirimbo. Byagaragariye mu gitaramo cya mbere uyu musore yakoze aho abagera ku bihumbi bibiri batashye baseka ubona bacyeye ku maso nk’ikimenyetso gishushanya uburyo banyuzwe n’ibyo bagaburiwe.

Misigaro yageze i Kigali ku wa 30 Kamena 2017, akigera mu Rwanda yaririmbye mu gitaramo cyo kumurika album ‘Renaissance’ ya Beauty For Ashes cyabaye ku wa 9 Nyakanga 2017.

Yavuze ko agiye kuva mu Rwanda agahita yerekeza muri Mozambique naho hari umubare munini w’abakunda indirimbo ze ndetse azataramana na bo muri iki cyumweru dutangiye.

Uyu musore yavuzaga Saxophone bikaryohera benshi
Buri wese yaharaniraga gusigarana ifoto y'urwibutso
Igitaramo cyari icy'umuziki w'inyuramatwi
Ni ubwa mbere Adrien akoze igitaramo cye bwite i Kigali
Adrien[iburyo] n'umwe mu basore bamwuganiraga mu majwi muri iki gitaramo
Igitaramo cyaryoheye benshi mu bacyitabiriye
Pastor Charles uvukana na Adrien ni we wigishije ijambo ry'Imana
Patient Bizimana yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo
Indirimbo za Patient zakoze benshi ku mutima
N'abanyamahanga bari baje kureba iki gitaramo
Israel Mbonyi amaze kwigarurira imitima ya benshi
Mbonyi yishimiwe by'ikirenga mu gitaramo cya Adrien
Igitaramo cya Adrien cyasize benshi bacengewe n'ubutumwa bw'Imana
Adrien na Mbonyi bafatanyije kuririmba iyitwa 'Nzi ibyo nibwira'
Aba basore bari bafite umurindi ukomeye mu kubyina indirimbo za Adrien mu buryo bw'igisirimba
Adrien Misigaro aba muri Leta ya Texas muri Amerika

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages