Ku wa Gatatu nibwo Nel-Peters yasuye ikigo cy’impfubyi cya Orlando West Community Centre mu Mujyi wa Ikageng, yitabiriye igikorwa cy’ubugiraneza kigamije kugaburira abana.
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu nyampinga ubusanzwe w’umuzungu, ari guhereza ibyo kurya umwana w’umwirabura yambaye uturinda ntoki.
Abantu batandukanye bashinje uyu nyampinga kwambara kuriya kuko atifuzaga gukora kumwirabura, babishimangira bamugaragaza akora ku mbwa n’abazungu intoki ze zitambaye ibizirinda.
Ibi ariko byamaganiwe kure n’iki kigo cy’impfubyi, aho umuvugizi wacyo Carol Dyantyi yabwiye BBC ko aribo babimusabye mu rwego rw’isuku, kandi n’abandi bose bagaburiye abana bari bazambaye.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Nel-Peter nawe yavuze ko nta vanguraruhu yakoze, ahubwo byari mu buryo bwo kurinda abana bato kuba bafata amafunguro yanduye.
Ati “Abakorerabushake bose bari bahari bambaye uturinda ntoki, kubera ko twatekereje ko ari ko bikwiye gukorwa mu gihe ibyo turi gukora birebana n’amafunguro, ndetse turi no kugaburira abana bato.”
Umuvugizi we, Claudia Henkel yahise yohereza amafoto agaragaza Nel-Peters ari gukina n’abana kandi atambaye uturinda ntoki, nk’ikimenyetso cy’uko yabikoze mu rwego rwo kubarinda kurya amafunguro ahumanye.
Ibi ariko hari bamwe batabifashe nk’ukuri bahita batangiza hashtag ya #MissSAChallenge, aho bashyiragaho amagambo aninura isuku ya Nyampinga Nel-Peters, n’amafoto bambaye uturinda ntoki aho bitari ngombwa.



















TANGA IGITEKEREZO