00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AG Promoter na Micky bibarutse imfura yabo y’umukobwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 September 2026 saa 09:36
Yasuwe :

Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky na Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter bibarutse imfura yabo y’umukobwa, nyuma y’amezi hafi icyenda bakoze ubukwe.

Ni amakuru IGIHE yahamirijwe na AG Promoter, wavuze ko umwana wabo yavutse mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Nzeri 2026.

Ati “Ni byo, twibarutse umwana w’umukobwa. Naho ibitaro byo reka simbivugeho kubera impamvu zanjye bwite. Icyo nakubwira ni uko dushimira cyane umuganga witwa Melachie Nsanzamahoro wafashije umugore wanjye kubyara. Yitanze cyane.”

AG Promoter na Micky bakoze ubukwe ku wa 31 Mutarama 2026, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

Mbere y’uwo muhango, ku wa 27 Ugushyingo 2025, bari barasezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge.

Ibyo byari byabanjirijwe n’umuhango wo kwambikana impeta wabereye ku musozi wa Rebero, aho AG Promoter yasabye Micky ko bazarushinga, undi na we akabyemera.

AG Promoter, uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangiye gukundana na Micky mu 2024. Mu ntangiriro, bombi birindaga kwerura iby’urukundo rwabo, ndetse hari igihe babwiraga itangazamakuru ko ari abavandimwe.

Uko igihe cyagiye gihita, urukundo rwabo rwarushijeho kujya ahagaragara, runakomeza kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo bemeye ku mugaragaro ko bakundana, nyuma baza no kurushinga.

AG Promoter na Micky bibarutse umwana w'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages