00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda gakabije kari gahitanye Omah Lay

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 May 2023 saa 09:34
Yasuwe :

Stanley Omah Didia wamamaye muri muzika nka Omah Lay yavuze ko yigeze kugira ukwiheba n’agahinda gakabije ku buryo yashatse kwiyahura.

Uyu muhanzi watangiye kwamamara mu 2020, yavuze ko album ya mbere yise ‘Boy Alone’ yamuritse muri Nyakanga 2022, zimwe mu ndirimbo ziyigize zavuye ku bitekerezo yagize arwaye kwiheba n’agahinda gakabije.

Omah Lay w’imyaka 25 yavuze ko uyu mushinga yahurijeho abahanzi barimo Justin Bieber na Tay Iwar, washibutse ku bubabare yagize igihe yari atangiye kugera ku bwamamare.

Ati “Nari hafi yo kwiyahura, ni ukuri byari byandenze [...] Ariko natekereje ko ngomba gukomeza kubaho kugira ngo mfashe abantu kuva ahantu nka hariya. Bisaba umuntu ukomeye kuba yajya muri biriya bihe akaba yakwandika indirimbo.”

Uyu muhanzi nubwo atatangaje icyamuteye ibi bibazo, yavuze ko kuba mu bihe by’umwijima byamufashije gukora umuziki ukwiye kuri buri wese.

Bamwe mu bumvise iyi album ya Omah lay, batangiye kumwita umuhanzi wa "Afro-Depression."

‘Soso’ imwe mu ndirimbo za Omah Lay

Omah Lay yari ahitanywe n'agahinda gakabije
Agahinda gakabije katumye akora umuzingo w'indirimbo 14

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages