Hamad Katauti atabarutse nyuma y’ukwezi kumwe yizihije isabukuru y’imyaka 37 y’amavuko. Mu birori biheruka yakoreye mu Mujyi wa Kigali ku Gishushu tariki 5 Ukwakira 2017 yari yateguriwe umutsima n’umukobwa bari kumwe mu rukundo muri iyo minsi ndetse ni nawe wahurije hamwe inshuti za Katauti bamukorera ibirori bya nyuma.

Uyu mukobwa witwa Uwayezu Jacky yari amaze igihe mu rukundo na Ndikumana Katauti gusa mu minsi ibanziriza urupfu rw’uyu mukinnyi yerekanye undi mukobwa witwa Jesca Asma wo mu Burundi ibintu byateye umwuka mubi hagati ye na Jacky.

Mu makuru IGIHE yatohoje yamenye ko ‘habura icyumweru kimwe ngo Katauti yitabe Imana, yari yatangiye inzira z’ubwiyunge na Jacky Uwayezu’. Uyu mukobwa ntiyigeze yemerera umunyamakuru ko yavuga ibyerekeye urukundo rwe na Katauti mbere y’uko atabaruka.

Katauti amaze gushyingurwa Uwayezu Jacky yashyize ku rubuga rwa Facebook amafoto y’ibirori by’isabukuru ya nyuma yateguriye uwari umukunzi we ayaherekeza amagambo ashimangira ko “Bigoye kwakira urupfu rwa Katauti”.

Mu mafoto y’ibirori by’isabukuru ya nyuma Katauti yateguriwe n’uyu mukobwa bakundanaga hagaragaramo inshuti magara zari iza Ndikumana Katauti zirimo Karekezi Olivier n’umugore we, murumuna wa Katauti n’abandi barimo inkoramutima z’uyu mukobwa.

Uwayezu Jacky ubwo yashyikirizaga impano ya nyuma Ndikumana Katauti
Uwayezu Jacky ubwo yashyikirizaga impano ya nyuma Ndikumana Katauti

Izina rya Katauti ryavuzwe cyane mu Rwanda biturutse ku kazi yakoze muri ruhago mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi. By’umwihariko mu by’imyidagaduro, muri Afurika y’Uburasirazuba yavuzwe cyane ku bw’urukundo rwe n’umukinnyi wa filime Irene Pancras Uwoya.

Ibya Katauti na Oprah Uwoya byashyushye cyane guhera ku munsi w’ubukwe bwabo bwatashye kuwa 11 Nyakanga 2009, icyo gihe bakoze ubukwe buhenze banagenda ku ndogobe mu Mujyi wa Dar Es Salaam.

Urukundo rwa Katauti na Oprah rwasenyutse mu buryo bwa burundu muri Gashyantare 2017 ari nabwo uyu mukinnyi yemeje bidasubirwaho ko badateze kuzasubirana. Batandukanye bafitanye umwana witwa Ndikumana Krish gusa mbere y’uko barushinga Katauti yari afite undi muhungu yabyaranye n’umugore wa mbere[uyu arererwa kwa sekuru mu Burundi].

Karekezi Olivier n'umugore we bari bitabiriye ibi birori
Karekezi Olivier n'umugore we bari bitabiriye ibi birori

Mbere y'uko Katauti apfa yari yanditse amagambo y'imitoma ku wundi mukobwa utariki Jacky