Agasaro Nadia yarushinganye na Riderman na we asanzwe ari icyamamare kuko yari afite ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Kigali. Uyu muraperi na we yari akomeye cyane icyo gihe kugeza n’uyu munsi, ibi byatumye ubuzima bw’urugo rwabo buvugwa cyane mu itangazamakuru.
Riderman na Miss Agasaro Nadia basezeranye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kicukiro tariki ya 16 Kanama 2015.
Miss Agasaro Nadia yanditse kuri Instagram amagambo agaragaza imbamutima ze ku bihe bidasanzwe amaze imyaka itatu abanamo na Riderman ‘urukundo rw’ubuzima bwe’. Yijeje umugabo we ko azamukunda iteka kuko ari we ‘wamuhaye ibyishimo biruta ibindi byose mu buzima bwe’.
Yagize ati “Nta mahirwe nigeze kugira aruta ayo kukugira nk’urukundo rw’ubuzima. Ndagukunda kandi niko bizahora […] Ndagushimiye kuri byose unkorera uko bwije n’uko bucyeye. Unsenderezamo ibyishimo, kuva nakumenya ndanezerewe narahiriwe. Uri umugabo mwiza mu mpande zose, Imana ijye ihora iguha umugisha rukundo.”
Ubusanzwe, Agasaro Nadia ntakunda kuvuga byinshi ku buzima bwe n’umugabo we Riderman, akenshi amuvuga mu buryo bwihariye ku minsi mikuru idasanzwe mu buzima nk’isabukuru ye y’amavuko, iy’umwana wabo n’ibindi bihe bifite igisobanuro gikomeye hagati yabo.
Agasaro Nadia yakundanye na Riderman mu buryo busa n’ubwabangikanye n’iminsi uyu muraperi yakundanaga na Asinah Mukasine bari bamaranye imyaka umunani gusa byarangiye ari wegukanye umutima we ndetse ubu bararushinze rurakomeye.
Asinah na we aherutse gutangaza ko yabonye umukunzi we mushya, umuzungu ukomoka muri Albania, bamaranye amezi agera kuri atatu bari kumwe.
Reba hano amafoto y’ibihe by’ingenzi mu bukwe bwa Riderman



















TANGA IGITEKEREZO