Uyu musore w’imyaka 22 ari mu bakomeye bakora injyana ya R&B ndetse agezweho mu bakora umuziki muri iki gihe.
Mu kiganiro na IGIHE yavuye imuzi iby’igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise The Love Lab.
Buravan yavuze ko The Love Lab, ari album ikubiyemo indirimbo z’urukundo gusa, ari naho izina ryayo ryaturutse.
Iyi album igizwe n’indirimbo esheshatu Buravan yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo A Pass wo muri Uganda, AY wo muri Tanzania, Charly na Nina na Active ndetse n’izindi 12 ze bwite.
Hariho kandi n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi barimo Uncle Austin na Umutare avuga ko yakoze agitangira urugendo rwe nk’umuhanzi.
Ama-CD ya album ya Buravan yagiye hanze mu cyumweru gishize ndetse igiye gushyirwa ku mbuga zitandukanye zigurishirizwaho ibihangano.
Iyo uganira na Buravan avuga ko muri izi ndirimbo zose ziri kuri album ye, nta n’imwe ivuga bijyanye n’ubuzima bwe cyane ko ngo kuri we atari yagera igihe cyo gukundana.
Ati “Ntabwo indirimbo zanjye zirageza igihe cyo kuntera ibyiyumviro byo kwivugaho ku buzima bwanjye kuko numva ko igihe kitaragera. Ndacyari umuhanzi ureba ibiri mu muryango nyarwanda ibitagenda neza nifuza bihinduka nkabivugaho.”
Indirimbo z’ibihe byose za Buravan ziri kuri ‘The Love Lab’
Ati “Kuri album hariho indirimbo zitandukanye ariko nk’izagiye zikora akazi gakomeye ku muziki wanjye, navugamo Malaika hari aho yamvanye ingeza ahandi, Garagaza yo ni indirimbo nubaha cyane kubera ko nanayikoranye n’umubyeyi wanjye.”
Buravan avuga ko hari n’indirimbo itarasohoka yise ‘Ndagukunda’ nayo yemeza ko izishimirwa hamwe na ‘Urwo Ngukunda’ yatumye izina rye ritangira kumenyekana.
Ibyo abantu bakwitega ku gitaramo cyo kumurika iyi album
Uyu muhanzi avuga igitaramo cye kizaba gifite itandukaniro n’ibindi abantu bigeze bitabira uhereye mu buryo bw’imicurangire n’imiririmbire y’abazasusurutsa abazitabira.
Ati “Guhera ku muziki uzaba ari umwimerere utamenyerewe, ndetse n’uko nzaba ngaragara ku rubyiniro ntaramira abantu bizaba bitandukanye n’uko abantu bari nzi. Nzaririmba indirimbo abantu bazaba bumvise bwa mbere. Navuga ko harimo udushya twinshi, bizaba ari ibirori bihambaye ku buryo umuntu wese uzitabira atazigera yicuza.”
Mu gitaramo cye, yatumiyemo abahanzi barimo Charly na Nina, itsinda rya Active ndetse na AY wo muri Tanzania ushobora kuziyongera kuri aba bahanzi.
Aba baziyongeraho kandi A Pass wo muri Uganda, umwe mu basore bafite ijwi ryihariye mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Iki gitaramo kizabera Kigali Conference and Exhibition (Camp Kigali). Kwinjira bizaba ari 5,000 Frw ahasanzwe, 10, 000 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 150, 000 Frw ku meza y’abantu umunani.
Ikiganiro Buravan yagiranye na IGIHE
Si Belle, indirimbo Buravan aherutse gushyira hanze





Ibitekerezo 0