Ibi birori bisanzwe bitegurwa na Zari Hassan byabaye ku wa 16 Ukuboza 2023.
Guhura kwa Zari na Tanasha ni kimwe mu bintu bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, dore ko ari ubwa mbere bari bahuriye mu ruhame bakaganira ubona bahuje urugwiro nk’abasanzwe baziranye.
Aba bagore bombi babyaranye na Diamond Platnumz bashyize hasi iby’ubukeba baserukana mu birori Zari asanzwe ategura muri Uganda.
Zari Hassan, avuga ko Tanasha Donna amubona nk’umwe mu bagize umuryango we, bityo ko nta kibazo na kimwe kiri mu kumutumira.
Ni ibirori na none Zari yari yatumiyemo Fantana wo muri Ghana nawe uherutse kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho yafashwe asomona na Diamond Platnmuz.
Ibi birori by’abambaye imyenda y’umweru ‘Zari the Boss Lady All White Party’ ni bimwe n’ibyateguwe i Kigali tariki 29 Ukuboza 2023, kuri The Wave Lounge. Bizaba birimo Zari Hassan, Muyango Claude , Tidjara Kabendera n’abandi.
Nyuma yo kubyarana abana babiri, Zari yatandukanye na Diamond mu 2018, iki gihe akaba yaramushinjaga kumuca inyuma cyane ko yari amaze kumenya amakuru y’uko uyu muhanzi yabyaranye na Hamisa Mobetto.
Nyuma y’uko Zari atandukanye na Diamond, uyu muhanzi yahise atangira ubuzima bw’urukundo rushya na Tanasha Donna, batangiye gukundana mu 2018 baza no kubyarana mbere y’uko na we batandukana mu 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!