‘Urambikire Ibanga’ ishingiye ku nkuru mpamo y’umukobwa wari inshuti na Aimable Kubana, biganye kuva mu mashuri abanza kugera mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari naho Jenoside yasanze bari.
Uyu mukobwa witwaga Umwali Claire yatemaguwe n’Interahamwe zinamufata ku ngufu, nyuma ajya muri Saint Paul yarangiritse ku buryo n’abari bamuzi batabashaga kumumenya.
Baje guhura baribwirana amutekerereza ibyamubayeho byose ariko amusaba kutabibwira umusore witwaga Claude bakundanaga ari naho havuze izina rya filime ‘Urambikire Ibanga.’
Uyu musore yaje kwicwa mu gitero cyahitanye abandi bagera kuri 60 bari bihishe muri Saint Paul, naho Umwali Claire yitaba Imana nyuma ya Jenoside yishwe na virusi itera Sida yatewe n’Interahamwe.
Muri Gashyantare, Kubana yari yashyize hanze iyi filime, ariko ahita ayihagarika. Yabwiye IGIHE yabonaga hari ibikwiye kongera kunozwa kugira ngo izabashe kugera kure.
Ati “Hari amashusho yagombaga kubanza kongerwamo, kandi yari ay'ingenzi. Ikindi gikomeye ni uko nifuzaga ko ibanza gushyirwa mu Cyongereza kugira ngo ibashe kugera ku bantu benshi.”
Mu busanzwe iyi filime ikoze mu buryo bwo kuba inkuru bikorwa mu rurimi rw’Igifaransa no gukina bikorwa mu Kinyarwanda. Kuri ubu hongewemo amagambo y’icyongereza asobanura ibiri kuvugwa.
Hanongeyemo kandi amashusho amwe, agaragaza ku itongo ryo kwa nyirakuru wa Aimable Kubana n’andi agaragaza uko ibitero byagiye kwica abantu bari bihishe muri Saint Paul.
Aimable Kubana yavuze ko tariki 07 Mata 2019 ubwo hazaba hatangiye icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, iyi filime izerekanwa i Paris ahitwa Médecin du Monde. Nyuma ikomereze mu bigo by’amashuri bitandukanye.
Izerekenwa kandi muri Canada n’u Buholandi mu rwego rwo ‘kwigisha ububi bwa Jenoside n'ingaruka zayo’.





Ibitekerezo 0