Abagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Sta III batangiye akazi kabo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2013, mu gitaramo cya mbere cya LIVE cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Kugira ngo murusheho kubamenya neza IGIHE twagerageje kubakusanyiriza amateka yabo n’ibigwi byabo mu bijyanye na muzika ndetse no mu buhanzi muri rusange.
Uko ari bane, Aimable Kubana, Kidum Kibido, Might Popo, na Aaron Nitunga nibo bazatanga amanota azashingirwaho hatoranywa umuhanzi uzaba uwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.
Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promoters, ari bo bategura iri rushanwa ku bufatanye n’uruganda rwa BRALIRWA, yatangaje ko aba bagize akama nkemurampaka batareba gusa imiririmbire y’umuhanzi, ahubwo ko banareba uko yitwaye imbere y’abafana, uko yabashimishije, uko yiyerekana uko yakiriwe, udushya yagaragaje n’ibindi byerekana ko akunzwe kurusha abandi.
Irushanwa rya PGGSS rigamije kugaragaza umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda.
Aimable Twahirwa
Aimable Twahirwa yize mu ishuri rizwi cyane mu bijyanye n’ubuhanzi rya ’’Ecole Internationale de Theatre et de Mouvements Jacques Lecoq” ry’i Paris mu Bufaransa, ari naho yatangiye kugaragariza iby’ubuhanzi.
N’ubwo mbere ya byose ari umuhanzi ariko anafite impamyabumeyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho.
Twahirwa yabaye umuyobozi wa National University Center of Arts and Drama (UCAD), Ikigo cy’ibijyanye n’Ubuhanzi n’Imyidagaduro i Butare muri Kaminuza.
Yanabaye umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Urubyiruko rya Kimisagara, aho umuziki wari kimwe mu bigize ubuzima bwe bwa buri munsi.
Muri icyo gihe kandi Twahirwa yabaye Umunyarwanda wayoboye kimwe mu bigo Mpuzamahanga bitagengwa na Leta cy’Abadage cya “La Benevolencija HTF”.
Yateguye ibitaramo byinshi by’umuco, aho yanatoje abaririmbyi, ababyinnyi n’abakina amakinamico mu Itorero rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare ryitwa Indangamuco; ubwo ryasohoraga umukino witwa "ndangamuco Album".
Ni umwe mu bahanzi bakomeye bagiye bitabira ibitaramo bikomeye ku rwego rw’Igihugu, urwego rw’Akarere ka Afurika y’i Burasirazuba no ku rwego mpuzamahanga.
Yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo ‘’Festival Interuniversitaire des Arts de Butare (FIAB)’’, Panafrican Festival for Dance (FESPAD) na The East African Festival of Arts and Culture (JAMAFEST).
Mu bihugu yagenze harimo Afurika y’Epfo, Libiya, u Bufaransa, u Bwonereza, u Budage, Canada, Brazil, u Buyapani na Libani.
Aha hose Twahirwa yagiye agaragaza impano zinyuranye mu gushimisha abantu.
Twahirwa ni umwe mu bahanzi bake b’Abanyafurika baheruka gutorerwa kuba abagize akanama mpuzamahanga nkemurampaka mu marushanwa y’Ubuhanzi (Arts Competitions) yishwe “Jeux de la Francophonie/2013”.azaberai Nice mu Bufaransa muri Nzeri uyu mwaka.
Ngayo amateka ya Aimable Twahirwa, uzarebana ubushishozi uko abahanzi nyarwanda 11 batoranyijwe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III bazaririmba bahuza impano yabo n’ubuhanga bwo gushimisha abafana n’abakunzi b’ibihangano byabo mu kwiyerekana gihanzi.
Amwe mu mafoto ya Aimable Twahirwa:
Mu kanya turabagezaho n’amateka ya Kidum Kibido, Might Popo, na Aaron Nitunga



















TANGA IGITEKEREZO