Ku ikubitiro Airtel Africa yahuje imbaraga n’itsinda rya FAME Studios bagiye gukorana kuri uyu mushinga uzanyura mu bihugu 14 bikorana na Airtel kuri uyu mugane.
Tariki 19 Ukwakira 2022 nibwo Airtel Africa yatangiye uru rugendo rw’amateka igirana amasezerano na The Voice isanzwe ikora amarushanwa nk’aya mu bihugu birenga 180 ku Isi batangiza The Voice Africa.
Umuhango wo gutangiza aya masezerano wabereye mu mujyi wa Lagos muri Nigeria imbere y’abanyamakuru 70 , mu birori byaririmbyemo itsinda rya P-Square.
Muri ibi birori umuyobozi wa Airtel Nigeria, Dr. Segun Ogunsanya avuga ko bafashe iki cyemezo mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwa Afurika rufite impano kugera ku nzozi zabo.
Dr. Segun Ogunsanya yagize ati “Icyemezo cyo gutegura no gutera inkunga iri rushanwa ni uko twiyemeje guha imbaraga urubyiruko rwa Afurika kugira ngo rugere ku nzozi zabo.”
Yakomeje agira ati “Gutegura The Voice Africa byari icyemezo cyoroshye gufata kuko gihuza n’intego yacu, ibi bikaba n’uburyo bwiza bwo gukomeza gushimangira ko umuziki w’Abanyafurika ukomeza kwiganza ku Isi.”
Dr. Ogunsanya ashima uburyo umuziki wa Afurika ukomeje kwaguka cyane ku Isi hose, akavuga ko ubwo bashoye imbaraga muri The Voice Africa bizongera abanyamuziki bashoye kandi bafite impano bava kuri uyu mugabane, bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko rya muzika ku Isi.
Uyu muyobozi yashimye itangazamakuru ku nkunga ridahwema kugaragaza mu gushyigikira impano za Afurika, arisaba ubufatanye kuri uyu mushinga.
Kwiyandikisha muri The Voice Africa bizatangira kuri uyu Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022, nyuma hazakurikiraho igenzura rizasiga hamenyekanye abanyempano barindwi bakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Abo banyempano barindwi bavuye mu bihugu 14 bizitabira iri rushanwa bazajya mu mwiherero aho bazahura n’abatoza babo ndetse bakitabira amarushanwa atandukanye yo kugaragaza ibyo bize.
Muri Werurwe 2023 nibwo iri rushanwa rizaca ku mashene ya televiziyo ari mu bihugu 14 bya Afurika aho aba banyempano bazaba bahatanira kugera kuri final izasiga hamenyakanye uzegukana ibihumbi 100 by’amadorali ya Amerika $100,000 ndetse n’amasezerano amufasha gukora umuziki.
Si ubwa mbere iki kigo cy’itumanaho gikoze ku mishinga nk’iyi izamura impano z’Abanyafurika mu yo bakoranye harimo Airtel Rising Stars, the Zain Africa Challenge na MTV Africa Music Awards (MAMAs).
Ushobora kwiyandikisha unyuze aha
Uri ku murongo wa Airtel? Fata micro witegure kuyobora Africa nijwi ryawe.
Ukunda kuririmba? ntucikwe naya mahirwe kuko Africa niyo stage yawe.
Iyandikishe kuri https://t.co/iEczdUhyPi#TheVoiceAfrica#ConnectedByAirtel pic.twitter.com/IGl9yZpZaQ
— Airtel Rwanda (@airtelrw) October 20, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!