Mu banyempano bose baziyandikisha hazatoranywamo barindwi muri buri gihugu ari nabo bazahatana ku rwego rwa Afurika bahatanira ibihumbi 100.000$ ni ukuvuga asaga miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda.

Kwiyandikisha byari biteganyijwe ko bizarangira tariki 10 ubu byashyizwe ku wa 20 Ugushyingo 2022 bigakorerwa ku rubuga rw’irushanwa

Uwifuza kwiyandikisha muri iri rushanwa yifata amashusho y’umunota umwe ya MP4 agaragaza impano ye mu kuririmba nyuma akajya ku rubuga rw’irushanwa agatanga amashusho yifashe ndetse akuzuza ibisabwa.

Tariki 19 Ukwakira 2022 nibwo Airtel yatangiye uru rugendo rw’amateka igirana amasezerano na The Voice isanzwe ikora amarushanwa y’abanyempano mu kuririmba mu bihugu birenga 180 ku Isi batangiza ‘The Voice Africa’.

Muri Werurwe 2023 nibwo iri rushanwa rizaca ku mashene ya televiziyo yo mu bihugu 14 bya Afurika Airtel ikoreramo.

Aba banyempano bazaba bahatanira kugera kuri 'final' izasiga hamenyakanye uzegukana ibihumbi 100 by’amadorali ya Amerika ndetse n’amasezerano amufasha gukora umuziki.

Si ubwa mbere iki kigo cy’itumanaho gikoze ku mishinga nk’iyi izamura impano z’Abanyafurika. Imwe mu mishinga iki kigo cy’itumanaho cyakoze harimo Airtel Rising Stars, the Zain Africa Challenge na MTV Africa Music Awards (MAMAs).