Amwe mu mafoto n’amashusho byagarutsweho cyane mu Rwanda harimo agaruka ku bukwe bwa Aissa Cyiza, amafoto ya Chris Eazy na mukuru we , ingofero ya Diamond Platnumz, Master Fire warangije kaminuza nyuma y’imyaka 18, ukubatwizwa kwa Moses Turahirwa n’ibindi.
Aissa Cyiza yakoze ubukwe
Umunyamakuru wa Royal FM, Aissa Cyiza Diana, yakoze ubukwe n'umugabo we Sraith.
Ni ubukwe bwabaye tariki 2 Ukuboza 2023 bwitabiriwe n’abanyamakuru bagenzi be barimo Sandrine Isheja , Michèle Iradukunda, Umuhire Rebecca, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jeanne d'Arc n’umugabo we Thierry Eric Niyigaba, n’abandi.
Aissa Cyiza ni umunyamakuru ukundwa n'abatari bake ukora kuri Royal FM no kuri RTV mu kiganiro Ishya.

Naason mu mwambaro w’abageni
Umuhanzi Naason Solist wigeze kuririmba ko afite amatsiko y’uko urugo rwe ruzamera , muri iki cyumweru yagaragaye mu mwambaro w’abageni byibazwaho byinshi dore nta nteguza z’ubu bukwe zigeze zijya ahagaragara.
Uyu muhanzi nta byinshi yigeze atangaza kuri aya amafoto, gusa bivugwa ko yaba yaravuye mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise Dis oui.

Pastor P na Moses Turahirwa mu mazi
Muri iki Cyumweru umunyamideli Moses Turahirwa, yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram amafoto amugaragaza ari mu mazi hamwe na Pastor P.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’aya mafoto gusa Turahirwa we ubwe yayashyize kuri Instagram yandika amagambo asaba Imana kumuba hafi.

Chris Eazy n’umuvandimwe we
Muri iki Cyumweru, abakoresha imbuga nkoranyambaga babaye nk’abaguye mu kantu nyuma yo kubona ubutumwa (Comments) bwaherekeje amafoto ane y’ahantu hatandukanye agaragaza Chris Eazy yishimanye n’umusore mugenzi we.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibaripfanye, batanze ibitekerezo kuri ayo mafoto baketseko ko uyu muhanzi yaba ari akundana n’abo bahuje igitsina.
Chris Eazy we avuga ko yatunguwe n’amagambo yavuzwe kuri aya mafoto gusa ntacyo byigeze bimuhungabanyaho.
Avuga ko uriya musore bagaragaye bari kumwe ari Mukuru we usanzwe utuye mu Bubiligi, bayafashe ubwo yari yaje mu biruhuko mu Rwanda. Aya mafoto yatangiye gusohoka ubwo Chris Eazy yari i Burundi.

Master Fire yarangije kaminuza nyuma y’imyaka 18 yiga
Hakizimana Innocent wamenyekanye nka Master Fire mu 2007 binyuze mu muziki ubwo yari umuraperi, nyuma y’ imyaka 18 yiga muri kaminuza, yagaragaye mu mwambaro uranga umuntu wasoje amasomo.
Uyu musore w’imyaka 39 yasoje amasomo ye muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, aho yari ayimazemo imyaka irindwi yiga mu ishami rijyanye n’ingufu zisubira.
Master Fire yatangiye Kaminuza mu 2006 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye, mu 2008 yitwaye nabi bituma ahanishwa kumara imyaka ibiri atiga muri Kaminuza.
Yaje kujyanwa i Iwawa na bwo bivugwa ko ari ukubera ikibazo cy’imyitwarire, avuyeyo asanga yirukanwe muri Kaminuza.
Mu 2017 yahise ajya kwiga muri UTAB ibarizwa mu Karere ka Gicumbi, mu bijyanye n’ingufu zisubira.
Mu 2021 nibwo yari gusoza Kaminuza nk’umwe mu banyeshuri bari bamaze imyaka ine bayigamo, gusa byaje kwanga biturutse ku myenda yasanzwe afite.
Mu 2022 yasanze hari amasomo atari yarangije neza abanza kuyiga, bituma ashyirwa ku rutonde rw’abasoza kaminuza muri uyu waka wa 2023.

Umusore wihebeye Miss Nishimwe Naomie
Amashusho y’umusore arimo gusoma ifoto ya Miss Rwanda wa 2020, Ishimwe Naomie akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga.

Diamond Platnumz yibwe ingofero ayambaye
Abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ubu bakomeje kugaruka ku mashusho ya Diamond Platnumz wibwe ingofero ayambaye ahita asaba umwe mu bashinjwe umutekano gukurikirana uwayitwaye kugeza ibonetse.
The moment a fan stole singer Diamond Platnumz’s cap pic.twitter.com/oq4SCPcSfu
— Apro 🐯 🇳🇬 (@apro_dawildcat) December 3, 2023
Bruce Melodie yahuye na Meddy
Itahiwacu Bruce uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasuye Meddy umaze igihe kinini atuye muri iki gihugu.
Bagaragaye bari kumwe muri studio bacuranga guitar ndetse bamwe mu bari hafi yabo barimo Coach Gael na Jado Kabanda, Umuyobozi wa Isibo TV

Imyambaro y’ababyinnyi ba Sherrie Silver yasize inkuru imusozi
Umubyinnyi wabigize umwuga, Sherrie Silver, aherutse gusakaza amafoto y’imipira y’umweru avuga ko yatengushywe n’icapiro ryamukoreye imyenda iriho ibirango bihabanye n’ibyo yatanze by’Umuryango Sherrie Silver Foundation.
Ababonye ayo mafoto ku mbuga nkoranyambaga baguye mu kantu na n’ubu bibaza icyabaye ku wakoze iyi myenda (Designer) ku buryo buri mwenda wariho ikirango gitandukanye n’ikiri ku wundi.

Umunyamakuru Moses Iradukunda yakoze ubukwe
Moses Iradukunda ukorera Radio Rwanda mu biganiro by’imyidagaduro yinjiye mu kwezi ku Ukuboza atakiri ingaragu dore ko Weekend ya mbere y’uku kwezi imusize ashyingiranwe n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana.




Ibitekerezo 0