00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"AJMD Njye nawe" wahuguye abagore 14 n’umugabo umwe

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 5 August 2013 saa 09:44
Yasuwe :

Umuryango w’urubyiruko rw’abayisilamu rugamije iterambere “AJMD Njye nawe” washoje amahugurwa y’ubukorikori yahabwaga abagenerwabikorwa bawo batuye mu Kagari ka Kagasa mu murenge wa Gahanga, kuri iki cyumweru tariki 4 Kanama.
Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu yitabiriwe n’abagore 14 n’umugabo umwe. Bigishwijwe kuboha uduseke, amadahani , utunigi n’ibindi.
Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, umuyobozi wa “AJMD Njye nawe” yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, anabasaba kwigisha bagenzi (…)

Umuryango w’urubyiruko rw’abayisilamu rugamije iterambere “AJMD Njye nawe” washoje amahugurwa y’ubukorikori yahabwaga abagenerwabikorwa bawo batuye mu Kagari ka Kagasa mu murenge wa Gahanga, kuri iki cyumweru tariki 4 Kanama.

Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu yitabiriwe n’abagore 14 n’umugabo umwe. Bigishwijwe kuboha uduseke, amadahani , utunigi n’ibindi.

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, umuyobozi wa “AJMD Njye nawe” yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, anabasaba kwigisha bagenzi babo batitabiriye amahugurwa ibyo bagezeho, kuko noneho ubu bishoboka kuba bakwigisha abagera ku ijana, byose ngo ari mu rwego rwo kwikura mu bukene no kubasha kwiteza imbere.

Miss Jojo atanga impamyabumenyi kuri umwe mu bagore 14 barangije

Aha umuyobozi w’umurenge wa Gahanga yaboneyeho umwanya wo kwishimira ibyo “AJMD Njye nawe” yakoze mu Murenge wabo ati “Ni ibintu bishimishije kubona abantu batekereza ikintu cyiza nk’iki bakagikore mu cyaro cyo murenge wacu, mu gihe m hari benshi bafite uushobozi buhagije badakora ibikorwa nk’ibi”.

Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi ndetse abagize ibikorwa by’indashyikirwa bagahabwa ibihembo bitandukanye, uhagarariye abitairiye amahugurwa yagaragaje ko bifuza kwitwa Cooprative bagahabwa n’inzu yo gukoreramo.

Hakizimana Ismael, umuyobozi wa "AJMD Njye Nawe" aramukanya n'umwe mu bagore bahuguwe

Abitabiriye aya mahugurwa batanze ubuhanya bw’ibyo bamaze kugeraho bakesha “AJMD Njye nawe”,. Bamwe bavuze ko mbere batarabahugura, buri wese yirebaga, ariko ubu bakaba basigaye bahura bakungurana ibitekerezo ku buryo barushaho gutera imbere, ngo ubu bakaba bagiye gushaka amasoko y’ibyo bakoze n’ibyo bazakomeza gukora babifashijwemo na “AJMD Njye nawe”.

Umuryando “AJMD Njye nawe” watangiye ibikorwa byawo mu 2010. Ufite intego yo kuzamura imibereho myiza n’ubukungu mu muryango wa cyisilamu n’umuryango mugari nyarwanda binyuze muri gahunda zinoze zirwanya ubukene n’ubujiji mu rubyiruko no mu bari n’abategarugori.

Uyu ni umugabo umwe wahuguwe; yashimiwe kuba yarabashije kubigeraho ari umwe

Uyobowe na Hakizimana Ismael ndetse na Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo, ubu ukaba uteganya gukora n‘ibindi bikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere muri aka kagari, aho abagabo bazisanga nko mu buhinzi n’ibindi.

Aya mahugurwa y’ubukorikori yateguye biturutse ku nkunga y’igikorwa cyo kwerekana imideri ijyanye n’imyambarire yo kwikwiza, yabaye tariki 8 Werurwe uno mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages