Mu kiganiro na IGIHE, uyu mukobwa yavuze ko ari ibintu bikomeye kuri we ndetse no ku rugendo rushya we na Rwabuhihi Hubert [Piqué] batangiye ruganisha ku kurushinga bakabana nk’umugore n’umugabo.
Ati “Kunyambika impeta byaranshimishije cyane. Nabyakiriye neza. Ni ibintu byantunguye, ntabwo twajyaga tubiganira.”
Uyu mukobwa avuga ko uburyo ahuza n’uyu musore, n’umutima afite utandukanye n’uw’abandi yagiye akundana nabo aribyo bituma amukunda kurushaho.
Ati “Nkunda umutima we, nkunda ko ankunda nanjye nkamukunda mbese nkunda uko dukundana.”
Ku mushinga w’ubukwe, Young Grace yavuze ko bushobora kuba mu 2019 ariko ntabishimangire cyane ahubwo ngo ‘tuzabamenyesha’.
Young Grace ari mu rukundo na Rwabuhihi nyuma yo gutandukana n’umuzungu ukomoka mu Budage bakundanaga mu mwaka ushize.
Rwabuhihi usigaye akundana na Young Grace ni umusore w’imyaka 21 asanzwe akina muri Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda.
Iby’urukundo rwabo byamenyekaniye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO