Ijonjora ry’ibanze ry’abakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka ryatangiriye mu Mujyi wa Musanze ku wa Gatandatu, tariki 14 Mutarama 2018, ryakomereje mu Ntara y’Uburengerazuba mu Mujyi wa Rubavu kuri iki Cyumweru.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Miss Iradukunda Elsa ugendana n’ibikorwa byo gushakisha umukobwa mushya uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, yavuze ko yishimira ibyo yagezeho muri rusange mu gusohoza ibyo yari yariyemeje atorwa agashimira abamushyigikiye n’abamubaye hafi mu rugendo rwe.
Yagize ati "Icyo nabwira Abanyarwanda ni ukubashimira kuba barabanye nanjye bakanshyigikira, bakankurikirana bakangira inama mu bikorwa bigiye bitandukanye. Muri make ni ukubashimira ku bufasha bampaye mu mwaka wose."
Yongeyeho ati "Nta bintu byinshi nahuye na byo by’imbogamizi ariko ku mushinga wanjye wa ’Made in Rwanda’ byari ibintu bikomeye guyikundisha abanyarwanda no kuyibashishikariza cyane."
Yavuze ko icyo afata nk’imbogamizi yahuye na yo ari ukuba benshi bari bafite impungenge ko mu gihe bayikoresheje itazongera kuboneka ku isoko abandi bagashidikanya ku buziranenge. Ati "Kuri ubu ngira ngo nk’uko twese turi kubibona ’Made in Rwanda’ iragenda irushaho gutera imbere."
Miss Iradukunda Elsa avuga ko na nyuma yo gutanga ikamba ateganya kuzakomeza ibikorwa mu buryo agereranya no kuba Nyampinga ahora ari Nyampinga.
Ati "Kuri njye ndumva narakoze ibikorwa byanjye nk’uko nari nabiteganyije ariko bitavuze ko nintanga ikamba nzaba ndekeye kuko iyo uri ’Miss uhora uri Miss’ kugira ngo nyine ukomeze kubaka igihugu cyawe."
Miss Elsa agiye kwiga ibijyanye no gucukura amabuye y’agaciro
Usibye ibyo bikorwa yari yariyemeje byerekeye ‘guteza imbere no gukangurira Abanyarwanda gukoresha Made in Rwanda’, uyu mukobwa avuga ko yishimira ibindi bikorwa yagezeho birimo icyo gufatanya n’inzobere z’abaganga kuvura urushaza abarwayi barenga magana abiri.
Miss Iradukunda Elsa avuga ko nyuma y’umwaka amaranye ikamba n’ibyo yanyuzemo ubu agiye kwiyegurira amasomo, ateganya gutangira kwiga ibijyanye no ’mining’ ariko ntarafata umwanzuro ntakuka ku ishuri azigamo, ntaramenya neza niba azakomereza amasomo mu Rwanda cyangwa hanze y’igihugu.
Yagize ati "Kuri ubu ndumva nakwiga kuko kwiga biruta byose kandi nk’uko tubizi imyigire ni intwaro nziza ku kuhazaza. Kuri njye ndumva nyuma yo gutanga ikamba, nakwiga ariko nkakomeza n’inshingano zanjye nka Nyampinga w’u Rwanda 2017."
Miss Elsa avuga ko ashimira abamubanjirije kuba barabashije kwesa imihigo bari bariyemeje no kumusigira urugero rw’ibikorwa byiza byamubereye nk’ikiraro mu gusohoza imishinga ye. Afata ikamba yahawe nk’iradishingiye ku buranga gusa ahubwo urihabwa ngo aba afite inshingano zo gusohoza ibyo yiyemeje.
Biteganyijwe ko nyuma y’ijonjora ry’ibanze n’ibindi bikorwa abatoranywa bazanyuramo, Miss Elsa azahererekanya ikamba n’umukobwa uzamusimbura utegerejwe gutorwa mu birori bikomeye bizabera muri Kigali Convention Centre ku itariki ya 24 Gashyantare 2018.
Ikiganiro Miss Iradukunda Elsa yagiranye na IGIHE



















TANGA IGITEKEREZO