00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Ish Kevin wagizwe umuraperi wa mbere ku Isi na radiyo ikomeye mu Bufaransa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 May 2023 saa 09:37
Yasuwe :

Ish Kevin yagizwe umuraperi wa mbere mwiza w’icyumweru ku isi yose na Radiyo yo mu Bufaransa yitwa Mouv’, iri mu zikomeye muri iki gihugu giherereye ku mugabane w’u Burayi.

Uyu muhanzi yahawe uyu mwanya asimbuye Olamide wo muri Nigeria wari uherutse gutorwa n’iyi radiyo, mu kiganiro gikorwa na Dj First Mike.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Ish Kevin yavuze ko nta ruhare yagize kugira ngo iyi radiyo imenye umuziki we, ahubwo ari ugukora cyane bikomeje kuwumenyekanisha ahantu hose kandi urugendo rugikomeje.

Yavuze ko yatunguwe ubwo yabonaga iyi Radiyo izi ibihangano ndetse n’amateka ye mu muziki.

Yagaragaje ko bivuze ikintu kinini mu muziki nyarwanda, kandi bikaba byerekana ko ukomeje gutera imbere kandi ntaho utazagera.

Ati ‘‘Bivuze ko ngomba gukora cyane. Ko nta hantu tutazagera. Binyereka ko umuziki wanjye uzambuka imipaka ukagera aho ntekereza ko uzagera. Ni ibintu bikomeye kuba ikinyamakuru nka Mouv’, cyampaye icyubahiro nk’umuraperi mwiza ku isi ukomoka muri Afurika. Ni iby’agaciro.’’

Akomeza ati ‘‘Ibi byose bizashoboka ariko mu gihe Abanyarwanda bakomeza gushyigikira umuziki wacu umunsi ku wundi bakabona ko wakwambuka imipaka bakatwizera. Bakabona amashusho atandukanye n’ayo batubonamo. Batubonemo icyizere.’’

Ish Kevin ku mazina asanzwe yitwa Semana Kevin Ishimwe. Yavutse mu 1997, ni umwe mu bahanzi bari kwitwara neza mu muziki wa Hip Hop ndetse araharawe cyane cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi umuziki wa Trap Music akora yawuhaye inyito ya “Trappish Music’’.

Ish Kevin yatangiye umuziki mu 2017, amaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye. Avuga ko afite gahunda y’uko namara kugera kure azafasha abandi bahanzi bazaba batarazamuka ndetse aheruka gushinga studio yise Trappish Studio mu rwego rwo gufasha bagenzi be.

Mouv’ yamuhaye icyubahiro nk’umuraperi mwiza ku isi , ni radiyo imaze igihe kinini cyane ko yatangiye imirimo yayo guhera mu 1997. Iyi radiyo ikora ibiganiro byibanda ku rubyiruko.

Ni ishami rya Radio France iri mu zimaze igihe kinini yarashinze imizi mu Bufaransa. Iherereye mu Mujyi wa Toulouse.

Reba “Saga” indirimbo Ish Kevin aheruka gushyira hanze

Ish Kevin avuga ko ari iby'agaciro kuba umuziki we ukomeje kumenyekana no hanze y'u Rwanda
Ish Kevin yagizwe umuraperi wa mbere ku isi kubera ibihangano bye binogeye amatwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages