00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Kivumbi King ugiye gutaramira i Burundi ku nshuro ya mbere

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 December 2022 saa 11:11
Yasuwe :

Umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho muri iki gihe, agiye gutaramira i Burundi ku nshuro ya mbere, urugendo avuga ko rutangiza ibindi bikorwa bizamufasha kuzamura izina rye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muraperi w’imyaka 23 ategerejwe i Bujumbura mu gitaramo cyiswe "Kivumbi Live in Burundi” giteganyijwe ku wa 17 Ukuboza 2022.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, uyu muraperi yavuze ko iki gitaramo kibimburiye ibindi bikorwa ateganya gukora mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba mu mwaka utaha.

Yagize ati "Iki gitaramo nagifata nk’intera yisumbuyeho mu kuzamura ibikorwa byanjye mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba, bikaba bimwe mu byo twiyemeje gukora mu 2023."

Uyu musore uherutse gukora ibitaramo bibiri muri Pologne na Kenya, avuga ko yiteguye gutaramira i Burundi nyuma y’igihe kinini yari amaze abitegura, ariko ntibigerweho kubera impamvu zitandukanye.

Iki gitaramo Kivumbi azaba arimo nk’umuhanzi mukuru, azagihuriramo n’abahanzi bagezweho i Burundi no hanze yabwo barimo Double Jay, Kirikou Akili, Drama T na Easy Boy.

Uyu muraperi avuga ko ikimujyanye i Burundi atari igitaramo gusa, ahubwo agiye gukorerayo ibindi bikorwa bitandukanye n’abahanzi asanzeyo.

Kivumbi King ubarizwa muri Sick Sound Dimension ni umwe mu baraperi bagezweho mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko.

Aherutse kumurika album ya mbere yise ’D.I.D’ yasohotse mu mpera ya 2021 ndetse na E.P yise ’Frequency’ yasohoye uyu mwaka.

Uretse kuba umuraperi, ni n’umusizi ukomeye. Yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Maso y’inyana’, ‘Fever’, ‘Madam’, ‘Badman’, ‘Salute’, ‘Sabrina’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Vanessa’, ‘Demo’ yahuriyemo na Ariel Wayz na Bruce The First n’izindi nyinshi.

Kivumbi aherutse guha abakunzi be indirimbo yise ‘Imirongo 100’ yahuriyemo na Kenny K Shot na Bulldog

‘Salute’ imwe mu ndirimbo ya Kivumbi King ikunzwe muri iyi minsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages