Miss Muyango ari mu bahataniye igihembo cya AFRIMMA mu cyiciro cy’abakora ibijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga (Influencers).
Ahatanye n’abarimo Khaby Lame, Nasty Black, Lasizwe Dambuza, Crazy Kennar, Carter Efe, Ilyas El Maliki, Sabinus na Peller.
Khaby Lame ni Umunya- Sénégal ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane TikTok. Ni ibintu ahuriyeho na mugenzi we w’Umunya-Kenya, Crazy Kennar ndetse n’aba bandi bahatanye na Miss Muyango.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Miss Muyango yavuze ko yishimiye kuba yarashyizwe mu bahatanira iki gihembo, nubwo atari abyiteze.
Ati "Mu by’ukuri ni ibintu bishimishije, ariko na none byarantunguye kuko ntabwo nari mbyiteze. Icyo byanyeretse ni uko ukora ibyawe ugashyiramo imbaraga nyinshi, ibindi ukabiharira Imana."
Yavuze ko uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga yabifataga nk’ibisanzwe, ku buryo atigeze atekereza ko byamugeza ku rwego rwo guhatanira ibihembo mpuzamahanga.
Ati "Njye sinavuga ko hari uburyo budasanzwe nkoramo ku buryo natekereza ko hari uwabimpembera. Icyo nzi ni uko umuntu asabwa gukora cyane no gukora ibye neza, ibindi bikaza uko Imana ibishaka."
Miss Muyango, wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 akanegukana iry’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogenic), ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Azwi kandi mu mwuga wo kuyobora ibirori bitandukanye no gukora ibijyanye n’itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Uretse Miss Muyango, Ariel Wayz ni undi Munyarwandakazi uri mu bahatanira ibihembo bya AFRIMMA 2026, aho ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore wahize abandi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ibi bihembo biteganyijwe gutangirwa mu Mujyi wa Dallas, muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 12 Nzeri 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!