– Uwase Honorine yabaye isereri mu mitwe ya benshi
– Ni we wavuze ko “Umunyarwandakazi nyawe ateye nk’igisabo”
– Imvugo ye yateje impaka cyane ku mbuga nkoranyambaga
– Yavuze icyamuteye kuvuga atya
– Nta gihunga muri we, yiteguye kuba Nyampinga w’u Rwanda
– Yahishuye akari ku mutima n’imigambi ye
Kuwa 14 Mutarama 2017 mu Mujyi wa Rubavu habaye ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bahatanira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, uwitwa Uwase Hirwa Honorine yari mu barushanwe ndetse atsinda muri batandatu ba mbere.
Icyo gihe hatoranyijwe abakobwa batandatu barimo Cardine Umutoni, Uwineza Sandrine, Iradukunda Elsa, Shimwa Guelda, Uwase Hirwa Honorine na Umutoniwase Linda, aba ni bo bazahagararira Intara y’u Burengerazuba mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ya 2017.
Uwase Hirwa Honorine w’imyaka 20 yahise aba umukobwa uyoboye abandi mu kuvugwa cyane mu Rwanda haba mu binyamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro hagati y’abantu.
Hirwa ukomoka i Remera muri Gasabo amaze kuba ikimenyabose kubera igisubizo yahaye akanama nkemurampaka ubwo yabazwaga ishusho ikwiye kuranga Umunyarwandakazi nyawe. Yavuze ko ‘akwiye kuba ateye nka we[Honorine] ndetse akaba ashushe nk’igisabo’.
Iyi mvugo yakuruye impaka ndetse akimara kubivuga mu kanya nk’ako guhumbya Video ye yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Twitter, Facebook, WhatsApp n’ahandi abanyamakuru batangira kumuvugaho mu biganiro byabo, imvugo ye n’imisubirize ye bitangira kwiganwa n’abatari bake.
Uwase Hirwa Honorine yavukiye mu Karere ka Gasabo i Remera, agiye kuzuza imyaka 20 y’amavuko areshya na metero imwe na sentimetero 70 akaba apima ibiro 64.
Uwase Honorine avuga adategwa indimi eshatu Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda. Yarangije amashuri yisumbuye muri Lycée Notre Dame de Cîteaux mu mwaka wa 2015 aho yigaga mu ishami ry’Imibare, Ibinyabuzima n’Ubutabire. Ubu ni umukozi ubifatanya n’amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali mu ishami rya International relations.
Yifuje kuba Nyampinga kuva muri 2009
Mu kiganiro na IGIHE, Uwase Honorine yavuze ko yatangiye kwiyumvamo ubushobozi bwo kuziyamamaza muri Miss Rwanda kuva mu mwaka wa 2009. Ubu yiyumva nk’umuntu usatira inzozi ze gusa akizera ko azabigeraho afashijwe n’Abanyarwanda.
Ati “Natangiye gutekereza kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2009, ni nabwo ababyeyi batangiye kubinkundisha bakambwira ko nshobora gukora ibintu bikomeye.”
Yongeraho ati “Ndifuza ko buri wese anshyigikira nkazagera ku nzozi zanjye, ndi umwana w’u Rwanda kandi urwifuriza ibyiza, abantu ntibarebe ku bigaragara gusa ahubwo bakurikirane bamenye ngo Honorine ni muntu ki, yarezwe ate, ni iki yageza ku Banyarwanda, nizeye ko byose bizagenda neza.”
Uwase yivuga nk’umukobwa “ureba kure, utekereza ibyiza kandi witeguye gukorera igihugu.”
Kuva mu mashuri abanza ngo yagiye ayobora abanyeshuri yiganye na bo mu ishuri ndetse no ku rwego rw’ikigo, by’akarusho muri Lycée Notre Dame de Cîteaux yari ahagarariye abakobwa kugeza asoje amasomo.
Ati “Ni byinshi nakoze bidasanzwe mbere yo kuza mu irushanwa, nabaye umukobwa wizerwa ngahabwa inshingano kandi nkazifatanya n’amasomo bikagenda neza. Uhereye mu mashuri abanza nahabwaga inshingano, ngeze muri Lycée Notre Dame de Cîteaux nabwo ngirwa umuyobozi w’abanyeshuri nkanabifatanya no kuyobora club zitandukanye ndetse n’amasomo ngatsinda neza. Ibyo byose nabifatanyaga no kubahiriza gahunda z’iwacu mu rugo, akazi nari mfite mu mudugudu n’ibindi nashinzwe ku rwego rw’igihugu.”
Yayoboye Inteko y’Abana mu Rwanda
Uwase Honorine ni umwe mu bakobwa bakiri bato bahagarariye abandi muri Gasabo ndetse muri 2015 yatorewe kuyobora Inteko y’Abana ku rwego rw’igihugu akaba yaratanze inkoni y’ubushumba umwaka ushize.
Ati “Nahagarariye Inteko y’Abana mu Karere ka Gasabo kuva mu 2012 kugeza muri 2015, nyuma nahawe inshingano zo kubahagararira ku rwego rw’igihugu kugeza mu mwaka wa 2016 ari nabwo natanze inkoni y’ubushumba.”
Yahagarariye abana mu bikorwa bikomeye bitandukanye ndetse yanagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’u Rwanda mu gucira inzira abana no kureba ejo habo hazaza.
Uwase avuga ko aza muri Miss Rwanda yari ashyigikiwe n’ababyeyi gusa na we ubwe yabikunze kuva agitangira guca akenge, ngo yiyumvamo imbaraga zo kuzakora ibidasanzwe ashingiye ku cyizere yiyumvamo.
Ati “Nabanje kubitekereza nk’umuntu wabikundaga, ababyeyi nabo baranshyigikiye bampa uruhushya rwo kuba narushanwa. Ubu mfite umwihariko w’uko mfite icyizere kandi ni cyo gikomeye, nizeye kuzatsinda.”

Ni umukobwa uvuga ashize amanga, iyo muvugana arakureba cyane mu maso nk’uwabihugukiwe, ku ngingo zikomeye atanga ibisubizo bihinnye ariko bikubiyemo amagambo akomeye. Iyo umubajije impamvu yiyizera[confidence] cyane asubiza ati “Icyizere cyanjye ntekereza ko kiva ku ko nibona, uko nitekereza n’uko nisobanukiwe.”
Akari ku mutima wa Uwase Honorine ku magambo yavuze
Ati “Ibyo yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga no mu bantu baganira hagati yabo ntabwo yampungabanyije. Hari ababifashe nabi ariko hari n’ababifashe neza, ntabwo ndi umukobwa wirata nk’uko hari ababivuze, amahoro yanjye ndacyayafite […] Ntabwo nari ngambiriye ko nagira abo nkomeretsa.”
Yavuze ko yatanze igisubizo ashingiye ku kibazo yabajijwe, ngo ntiyagombaga kuvuga indangagaciro z’umunyarwandakazi kandi baramubwiye kuvuga ishusho nyayo imuranga bagendeye ku ko bamubonaga atambuka.
Ati “Impamvu navuze biriya ni uko ari njye kibandagaho cyane, cyagarukaga kuri njye uko ngaragara n’uko nari nambaye. Uretse ko na none mbazwa byagarukaga ku ishusho y’Umunyarwandakazi, hari benshi bambwiraga ngo nari gushyiramo iby’indangagaciro. Indangagaciro ni kintu umuntu aba yatekereje,ntabwo ari ikintu wabonesha amaso, ntekereza ko igisubizo cyanjye cyari gikwiye”.
Ibyamuvuzweho nyuma yo kuvuga ko ‘umunyarwandakazi agomba kuba ateye nk’igisabo nk’uko na we ubwe ateye’ ngo ntibyamuhungabanyije. Gusa yiseguye ku bantu biyumvise nk’aho yari agamije kubakomeretsa.
Ati “Nagiye mbisoma, nagiye mbibona ko hari abo byakomerekeje, mu muco w’u Rwanda habamo icyo bita gutebya no kuganira, ntekereza ko no mu biganiro hagati yacu iyo turebye umuntu duhita tuvuga ko ateye nk’umunyarwandakazi tugendeye ku cyo turebye, ku cyo dushimye.”
Yasoje avuga ati “Mu irushanwa icyizere kiracyahari kandi nizeye ko Abanyarwanda bazanshyigikira. Intwaro mfite ni amasengesho.”





Ikiganiro na Uwase Honorine wavuze ko 'ateye nk'igisabo'
Honorine yavuze ijambo ry'ishimwe ubwo Perezida Kagame yasangiraga Noheli n'abana




Ibitekerezo 0