Chaka Chaka w’imyaka 52 yabaye ikirangirire binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe nka "I’m Burning Up", "Thank You Mister DJ", "I Cry for Freedom", "Makoti" n’izindi nyinshi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika akaba umuhanga mu buvanganzo ndetse abarizwa mu miryango mpuzamahanga yita ku buzima.
Uyu muririmbyi w’ikirangirire muri Afurika yageze mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Gicurasi 2017. Ubu acumbitse muri Marriot Hotel ari naho umunyamakuru wa IGIHE yamusanze bagakorana ikiganiro.
Yavuze ko nyuma y’imyaka itandatu yari ishize atagera mu Rwanda yasanze hari impinduka nini, yabonye inyubako zigezweho ngo yasanze isuku yarikubye inshuro nyinshi akurikije uko byari bimeze mu 2011 ari nabwo aheruka kuza i Kigali.
Chaka Chaka yabwiye IGIHE ko akurikije ibindi bihugu bya Afurika amaze iminsi asura ngo u Rwanda ni indashyikirwa mu kwita ku buzima bw’abaturage no kwirinda indwara z’ibyorezo.
‘Hano ni mu rugo, naje gusura abavandimwe’
Yagize ati “Nishimiye ko iyi nama ije kubera mu Rwanda kuko iki gihugu cyabaye intangarugero, cyubahirije amabwiriza ya Abuja Declaration. Muri aya mabwiriza, abayobozi bose b’ibihugu bahurira mu nama bakiyemeza ko amafaranga angana na 15% ya GDP[umusaruro mbumbe w’igihugu] bazayakoresha mu buzima, u Rwanda rwakoze ibikomeye kuko rwarengeje iyo 15% rugeza kuri 17%. Ni ibintu bidasanzwe, tugomba kubashimira kandi tukabwira n’andi mahanga ko akwiye kwigira kuri iki gihugu.”
Yongeyeho ati “Ubu hano naje mu rugo, u Rwanda mpafata nko mu rugo rwanjye rwa kabiri. Mba naje gusura abavandimwe, no kureba niba abantu banjye bameze neza kandi bafite ubuzima bwiza ari nacyo mpora mparanira.”
Yatoranyijwe nk’umuhanzi rukumbi w’ikirangirire muri Afurika mu bazitabira iyi nama y’ubutegetsi ya Global Fund kuko ngo akoresha imbaraga ze mu kuvugira no kwita ku buzima bw’abatuye Isi.
Yagize ati “Iyo ntaba Yvonne Chaka Chaka w’umuririmbyi ntabwo mba nkorana na Global Fund cyangwa za Unicef n’indi miryango ishamikiye kuri Loni mu bikorwa byo kwita ku buzima bw’abantu. Nabonye uburyo malariya yica abantu, nabonye uburyo abaturage ba Afurika babaho mu buzima bugoye, nahisemo gukoresha impano yanjye no gufasha abakuru b’ibihugu kwita ku buzima bw’abaturage bacu.”
Chaka Chaka ahagaze ate mu muziki?
Yabwiye IGIHE ko ari kwitegura gushyira hanze imbumbe y’indirimbo nshya amaze iminsi akorera mu nzu ye bwite itunganya umuziki ndetse ngo yayikoze abifashijwemo n’umuhungu we.
Yagize ati “Mu kwezi gutaha nzashyira hanze CD yanjye nshya, ni iya 23 ngiye gusohora ariko yo nayitunganyije mbifashijwemo n’umuhungu wanjye. Izaba ari umusaruro mwiza kuko nayishyizemo umutima mu buryo bwose.”
Arongera ati “Ntabwo nicaye, maze igihe nkora. Mu mpera z’umwaka ushize naririmbiye muri Ghana. Mu byumweru bine bishize nari muri Zimbabwe, nari mperutse no kuririmbira muri Washington, mu Bwongereza n’ahandi, nagiye mparirimba indirimbo zanjye nshya. Ubu igikurikiyeho ni ugufasha impano zikivuka nkazifasha kumenyekana, nakoranye na Ali Kiba, umushinga muzawubona vuba, ndi gupanga gukorana na Lady Jaydee wo muri Tanzania.”
Yvonne Chaka Chaka yasuye u Rwanda inshuro nyinshi mu myaka yatambutse. Mu 2007 yakoreye igitaramo kuri Stade Amahoro, yaje ku butumire bw’Umujyi wa Kigali ubwo wizihizaga imyaka ijana wari umaze ubayeho.
Yongeye kugaruka muri Werurwe 2008 afatanya na Imbuto Foundation kugoboka abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba bagizweho ingaruka n’umutingito wabaye muri Gashyantare 2008 ugahitana abantu 30 abarenga 600 bagakomereka.
Yaherukaga kuza mu Rwanda muri Nyakanga 2011, ni umwe mu bagera kuri 800 bitabiriye inama ku bijyanye n’isuku n’isukura [Africa Sanitation and Hygiene Conference], AfricaSan 3.
Icyo gihe yasize avuze ko byamuteye ishema rikomeye kwitabira iyi nama anavuga ko mu Rwanda yahaboneye ibintu byinshi yumva akwiye gusangiza abo muri Afurika y’Epfo.
Global Fund ni umuterankunga wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, Malariya n’Igituntu.
Abakozi ba Global Fund ndetse na Chaka Chaka bari mu Rwanda ahagiye kubera inama yaguye y’ubutegetsi bwayo izaba ku ya 3 n’iya 4 Gicurasi 2017. Iyi nama izitabirwa n’abayobozi basaga 250 izanagenzurirwamo uko inkunga iki kigega gitanga mu bikorwa by’ubuzima mu Rwanda zikoreshwa.


















TANGA IGITEKEREZO