Aki na Pawpaw bazatorera Perezida wa Nigeria i Kigali

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 11 Gashyantare 2019 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba filime bo muri Nigeria, Aki na Pawpaw, bategerejwe i Kigali, bazatorera umukuru w’igihugu cyabo kuri Ambasade yabo iri mu Rwanda.

Aki (Chinedu Ikedieze) na Paw Paw (Osita Iheme) abakinnyi ba filime z’urwenya bo muri Nigeria, bamamaye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane biturutse ku bugufi bwabo bukabije.

Batumiwe mu Rwanda mu gikorwa cyiswe Naija-Rwanda Connect kigamije guhuriza hamwe imbaraga mu guteza imbere imyidagaduro yo mu Rwanda cyane cyane binyuze muri sinema.

Aba bagabo bari kugera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere ariko Umurerwa Belinda wabatumiye, yabwiye IGIHE ko urugendo rwabo rwigijwe inyuma ho iminsi ibiri bitewe n’uko bari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida uhatanira umwanya wa Perezida wa Nigeria.

Yagize ati “Bari kuza uyu munsi ariko bazaza kuwa Gatatu. Hari ibikorwa byo kwamamaza barimo, babasabye ko baza birangiye.”

Aki na Pawpaw bafite igitaramo cy’urwenya kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] ku wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 ku munsi w’abakundanye, aho bazaba bari kumwe n’abandi banyarwenya bo mu Rwanda nka Babou, Joshua, Divin na Kibonke.

Ntabwo bazahita basubira iwabo kuko kuva tariki 15 kugera tariki 17 bazaba bari gutanga amahugurwa ku bakinnyi ba filime bo mu Rwanda n’abifuza kuba bo.

Bitewe n’uko ibi bikorwa bihuriranye n’amatora ya Perezida wa Nigeria azaba ku wa Gatandatu, Umurerwa Belinda yatangaje ko nta gihindutse bazatorera kuri Ambasade yabo mu Rwanda.

Ati “Ubwo bazatorera inaha ibyo ari byo byose kuko niko bigenda, umuntu atorera kuri ambasade.”

Uretse aba bakinnyi, abandi bagomba kuzafatanya mu bikorwa byo gutanga amahugurwa bamaze kugera mu Rwanda, muri Nigeria hasigayeyo abatarenze batanu mu bazayatanga.

Uretse igitaramo bazakora ku wa Kane, Aki na Pawpaw, bafite umushinga mugari wo gukinira filime mu Rwanda, aho gufata amashusho bizatangira muri Werurwe 2019.

Iyi filime izaba yitwa ‘Big Tea’ izaba ari uruhererekane, bazayifatanya n’abandi bakinnyi bo mu Rwanda, aho biteganyijwe ko izerekanwa kuri televiziyo zo mu Rwanda no muri Nigeria.

Aki na Pawpaw bazatorera i Kigali Perezida wa Nigeria
Ku munsi w'abakundana Aki na Pawpaw bazataramira i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza