Uyu mukobwa afite imyaka 21 y’amavuko akareshya na 179cm, ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Lille mu Bufaransa aho yiga mu ishami ryekeye ubumenyi bwa politike n’ububanyi n’amahanga.
Akimana Fanny ni umwe mu bakobwa 25 bashakishwamo uzambikwa ikamba rya Miss Suisse Francophone 2018, riteganyijwe ku itariki ya9 Kamena 2018. Ku mbuga nkoranyambaga akoresha akomeje gushishikariza abantu kumutora ndetse ni we uri imbere mu itora rikorerwa kuri internet.
Yanditse agira ati “Nk’uko mwese mubizi, ndi mu bakobwa bemerewe kugera mu cyiciro cya nyuma cya Miss Suisse Francophone, ikindi kandi itora rirafunguye kugeza ku itariki ya 23 Gicurasi 2018, mushobora kumpa amahirwe muntora buri munsi ku rubuga rw’irushanwa rya Miss na Mister Suisse Francophone.”
Abakobwa bahataniye iri kamba bagera kuri 25, uzahiga abandi ni we uzaserukira igihugu mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Supranational rizabera muri Poland mu mpera za 2018. Mu cyiciro cy’abasore, hatoranyijwe 24 nabo bashakishwamo uzaserukira igihugu muri Mister Supranational.
Ibirori byo gutora Miss Suisse Francophone bizabera ahitwa Casino Barrière de Montreux, Rue du Théâtre 9 ku itariki ya 9 Kamena 2018; mu guhitamo uwahize abandi amanita 70% azatangwa n’akanama nkemurampaka, mu gihe 25% azatangwa n’abategura irushanwa hanyuma 5% ave mu itora ryo kuri internet.
Kanda hano uha amahirwe Akimana Fanny



















TANGA IGITEKEREZO