00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama G The Black yasezerewe mu irushanwa, asabwa gukora cyane

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 July 2014 saa 05:50
Yasuwe :

Ku itariki ya 15 Werurwe 2014 , byari ibyishimo bivanzemo umunezero no kwihenura ku bandi bahanzi ababwira ko bakwiye kugenda bagakora cyane kugira ngo nabo bazabashe kwitabira iri rushanwa mu myaka itaha gusa akaryoshye ntigahora mu itama na we birangiye asezerewe.
Ubwo yahamagarwaga mu bahanzi 15 batangiranye n’iri rushanwa, Ama G The Black yavuze amagambo bamwe mu bahanzi babuze amahirwe yo kwinjiramo bafashe nabi ubwo yagiraga ati, ‘Nimugende namwe mukore cyane nanjye narakoze, (…)

Ku itariki ya 15 Werurwe 2014 , byari ibyishimo bivanzemo umunezero no kwihenura ku bandi bahanzi ababwira ko bakwiye kugenda bagakora cyane kugira ngo nabo bazabashe kwitabira iri rushanwa mu myaka itaha gusa akaryoshye ntigahora mu itama na we birangiye asezerewe.

Ubwo yahamagarwaga mu bahanzi 15 batangiranye n’iri rushanwa, Ama G The Black yavuze amagambo bamwe mu bahanzi babuze amahirwe yo kwinjiramo bafashe nabi ubwo yagiraga ati, ‘Nimugende namwe mukore cyane nanjye narakoze, akinjiye mu nda y’impyisi kavanwamo n’amahiri.’

Uyu muraperi yahiriwe n’irushanwa dore ko yagize amahirwe akibona mu bahanzi 10 bagombaga guhatanira PGGSS4 gusa amaherezo y’inzira ni mu nzu igihe cyageze abagize akanama nkemurampaka bereka Ama G ko agifite byinshi agomba kubanza gukosora kugira ngo mu myaka itaha naramuka abonye amahirwe yo kuzagaruka mu irushanwa azagere mu cyiciro cya nyuma abikwiriye kandi hari n’ubuhanga yiyubatsemo haba mu muziki no kuba umunyamwuga mu kazi ke.

Imvugo yanze kuba ingiro ku kinjiye mu nda y’impyisi

Kuva yinjira mu irushanwa muri Werurwe 2014 kugeza ku munota wa nyuma bamusezerera muri PGGSS4, Ama G yari afite imvugo igaragaza ko kuba yarinjiye mu irushanwa bitazapfa kumworohera ko arivamo mu buryo bworoheje ari nayo mpamvu yakundaga gushimangira ngo ‘Akinjiye mu nda y’impyisi(Ama G winjiye mu irushanwa), kavanwamo n’amahiri(azava mu irushanwa bigoranye cyane.

Umunsi wageze akanama nkemurampaka kereka Ama G The Black ko abahanzi barutanwa mu buhanga n’igikundiro, ari nacyo bagenzi be batatu bakomeje mu irushanwa bamurushije babona amahirwe yo gukomeza we arataha.

Yinjiye mu irushanwa afite ibihangano bizwi n’abaturage ndetse mu bitaramo bya Road shows byagiye bibera hirya no hino mu gihugu yagaragaje ko afite abafana ariko nabo ntibashamaje cyane cyangwa ngo umuntu abe yavuga ko Ama G ari icyamamare ku rwego rwo guhita ahabwa igikombe uramutse umugereranyije n’abandi bahanzi 9 ahanganye nabo.

Nubwo mu kwinjira mu irushanwa yaririmbye live akanama nkemurampaka kakemeza ko agomba gukomeza mu irushanwa, mu bitaramo bya live abahanzi bahatanira iri rushanwa bakoze, uyu muhanzi yagaragaje ingufu nke umugereranyije n’abaraperi bagenzi be, Jay Polly na Young Grace ndetse by’umwihariko no mu bandi bahanzi nta kintu kidasanzwe yakoze cyerekana ko yagakwiye gutwara igikombe.

Ajya kwinjira mu irushanwa, mu cyiciro cy’abahanzi bashya, Ama G yari ahanganye na bagenzi be : Active, Jules Sentore, Bruce Melody , Uncle Austin na Edouce.

Urebye uko aba bahanzi bose bakoze ku itariki ya 15 Werurwe ubwo hatoranywaga abahanzi 10 bakomeje mu irushanwa, muri iki cyiciro Ama G yagombaga kuboneka muri 4 kuko yari yarushije abafana no kuririmba Uncle Austin na Edouce basezerewe.

Ugereranyije n’ingufu, igikundiro, imiririmbire no gushimisha abafana byoroheje yagaragaje kuva irushanwa ryatangira kugeza mu gitaramo cya nyuma yakoreye i Rubavu ari naho yasezerewe, Ama G The Black ntiyagombaga kubona itike yo gukomeza mu irushanwa dore ko bagenzi be batatu bakomeje bamurushaga mu buryo bukomeye cyane.

Inenge yavugwagaho ni zo zimukozeho?

Bamwe mu bahanzi bagenzi be bagiye bagaragaza ko uyu muraperi hari byinshi asabwa kugira ngo agree ku rwego rwa bamwe mu baraperi bakomeye gusa ku ruhande re na we yakunze gushimangira ko ari umuraperi ukomeye ndetse by’umwihariko igikombe cya Best Hip Hop yatwaye muri Salax Awards 2012 cyamubereye agakingirizo kamubeshya ko ari uwa mbere nyamara atari byo. Icyo gihe atwara igikombe, yari ahanganye n’abandi baraperi bakomeye mu Rwanda barimo na Riderman wamuzamuye.

Mu bitaramo bya Live abahanzi 10 bahataniraga PGGSS bakoreye mu mijyi itandukanye: Kigali, Muhanga, Musanze na Rubavu ari naho uyu yaviriyemo, Ama G The Black yabonye amanota adashimishije ari nacyo cyagendeweho mu kumusezerera. Iyo yaririmbaga live, ijwi rye akenshi ntabwo ryumvikanaga neza ahubwo ryabaga rivangavanze kuburyo bishobora kuba bitaroroheye abagize akanama nkemurampaka kumuha amanota yagombaga kugaragaza koko ko ari umuraperi mwiza ariko byaranze.

Abaririmbyi bashinzwe gufasha abahanzi mu majwi y’inyuma no kuririmba inyikirizo(back-up singers) bamuririmbiraga inyikirizo ze neza , gusa mu gihe cyo kuririmba ibitero, amajwi ya Ama G ntiyaryoheraga amatwi nyamara abiga umuziki babwirwa ko umuhanzi akwiriye gukora uko ashoboye ibyo aririmba bikaryohera amatwi.

Si ugusebya uyu muhanzi , kumuca intege cyangwa kudaha agaciro imiririmbire ye, ariko icyagaragaye mu bitaramo byose bya live yakoze ni uko amajwi ye atumvikanaga neza mu ndirimbo ndetse ntibyapfaga korohera umuntu wari ukurikiye igitaramo kumenya ijambo Ama G avuze. Wasangaga ari urusaku rw’amajwi ruvangavanze n’ibicurangisho.

Iyi nenge bamwe mu bahanzi banagiye bagarukaho ku miririmbire y’uyu muhanzi , isa n’iyigaragaje ubwo yaririmbaga live mu karere ka Muhanga. Ku ruhande rwa Ama G The Black we ntabyemera, gusa amatwi y’abumva uko aririmba buri wese afite uko yabyumvise.

Kuririmba live, bisaba ko umuhanzi aririmbira abaje kumureba, bakumva indirimbo ye yumvikana nk’uko biba bimeze kuri radiyo hakoreshejwe CD.

Ku ruhande rwe, Ama G The Black asobanura ko abamunenga bamuziza ko aririmba asakuza, ngo nta kibazo na gito bimuteye.

Nubwo Jay Polly akomeje, Ama G ntamwemera nk’umwami wa Hip Hop

Nubwo hari abaraperi benshi mu Rwanda bivuga ibigwi bagaragaza ko ari bo bamwi b’injyana ya Hip Hop , umuraperi Ama G The Black ahamya ko muri abo bose nta n’umwe umurusha kurapa no kwigaragaza cyane muri iyi njyana ndetse akaba ashimangira ko ubwamo bwabo ntacyo bumubwiye dore ko na we ari umwami w’indirimbo ze.

Ama G The Black ati, “Ariko ubundi abo bami briirwa bavuga ni abami ba hehe? Ese bakeka ko bandusha? Uretse ko abo bami nta n’abo nzi naho nta mwami wa Hip hop mu Rwanda ubamo. Twese turi abami kandi nanjye ndi umwami w’indirimbo zanjye. Twese turakora nta mpamvu y’uko umwe yashaka kwerekana ko ari we mwami. Ibikorwa nibyo bigomba kwivugira twebwe tugategereza abafana bagafata umwanzuro. Oya njyewe nta mwami nzi mu Rwanda”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages