Uyu muhanzi usigaye ahugiye mu ishoramari cyane mu kiganiro yagiranye na HipHopDX yahishuye ko we na Jackson ufatwa nk’Umwami w’Injyana ya Pop bari bafitanye imishinga myinshi mbere y’uko yitaba Imana mu 2009.
Yagize ati “Mu bintu bike twaganiriyeho harimo no kubaka ishuri rya muzika muri Afurika.”
“Twashakaga kubaka ishuri ryemerera abana kwiga gucuranga, kwitoza amajwi amwe n’amwe, ubucuruzi bw’umuziki, imyidagaduro, ariko ntibabigenderemo gusa batazi uburyo ubucuruzi bw’umuziki bukorwa n’ibindi nk’ibyo.”
Akon umaze igihe kinini afite gahunda yo kubaka umujyi uzamwitirwa muri Sénégal avuga ko mu gace kahariwe uburezi ikintu cya mbere kizahubakwa ari kaminuza izitirwa Michael Jackson.
Yakomeje agira ati “Mu Mujyi wa Akon (Akon City) mu gace kahariwe uburezi inyubako ya mbere izahubakwa nzayita izina rifitanye isano n’Umuryango wa Michael Jackson, rero nta rindi, nzayita Kaminuza ya Michael Jackson (MJ University).”
Ikintu cyihariye Akon yabonye kuri MJ cyangwa se Micheal Jackson ni icyifuzo cye cyo gufasha abana ku Isi bitewe n’uko atigeze agira amahirwe yo kubaho nk’abandi kuko yagize ubwamamare afite imyaka umunani.
“Akon City” ni izina ry’umujyi uzubakwa muri Sénégal. Mu 2020 ni bwo uyu muhanzi yabonye inkunga ya miliyari enye z’amadolari yavuye mu bashoramari batandukanye kugira ngo atangire kuwubaka.
Uzaba ujyanye n’igihe uzaba urimo pariki, amahoteli, sitade kandi uzaterwa inkunga n’ifaranga rya Akon bwite rya “Akoin” ari naryo rizaba rikoreshwamo muri uyu mujyi ufite agaciro ka miliyali 6$.
Akon wavuye muri Sénégal afite imyaka irindwi gusa akajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Afurika bakunze kuhakorera ibikorwa byo kuhateza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!