Nkuko yabitangarije IGIHE, Alain Muku iyi ndirimbo yayikoze ari imwe muri eshanu yaherukaga kwandika mu minsi ishize.
Ati” Urumva mfite indirimbo eshanu naherukaga kwandika mu minsi ishize, natangiye kuzikoraho mu minsi ishize nasohoye iyitwa ‘Tona Tona’ nkurikijeho iyi nise ’Akana ko mu jisho. ”
Alain Muku yavuze ko kompanyi ye ifasha abahanzi yamaze kuyiha izina rya ‘The Boss Papa’ byatumye n’urukuta rwa Youtube yakoreshaga ruhindurirwa izina arayirwitirira.
Uru rukuta rwa Youtube yamaze guha izina rya “The Boss Papa” yavuze ko arirwo azajya ashyiraho ibihangano byose by’abahanzi bayibarizwamo kimwe n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye nayo.
Ati” Twahisemo kubihindura kuko byitwaga amazina yanjye kandi habagaho ibintu byinshi bimwe bikaba iby’abahanzi bo muri kompanyi atari n’ibyanjye bwite duhitamo kubihindura gutyo.”
Kompanyi ifasha abahanzi ya ‘The Boss Papa’ yamaze kwemeza izina ryayo, kuri ubu ifasha abahanzi barimo; Alain Muku, Nsengiyumva (Igisupusupu), Clarisse Karasira na Elisha The Gift .
Alain Muku yavuze ko akiri gukora indirimbo zo kwereka abakunzi ba muzika ko agihari, yongeraho ko adahangayikishijwe no gukora Album.
Ati” Nakoze Album nyinshi, ubu ndi guha abakunzi ba muzika indirimbo ngo biyumvire. Hari ukuntu abantu baba batekereza ko waretse ibintu, izi ndirimbo ndi gukora ni izo kubibutsa ko ngihari. Ntawamenya wenda mu minsi iri imbere umuntu yanategura igitaramo akaba afite aho ashingira abatumira.”
Iyi ndirimbo nshya ‘Akana ko mu jisho’ Alain Muku yashyize hanze yakozwe mu buryo bw’amajwi na Jay P mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Fayzo.



















TANGA IGITEKEREZO