00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alain Muku yungutse abahanzi 8 azafasha guteza imbere umuziki wabo

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 24 January 2015 saa 05:12
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo irushanwa rya ‘Hanga Higa’ ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali hamenyekana abahanzi umunani batsinze bagiye gukurikiranwa muri muziki na Alain Mukurarinda ari na we watangije iyi gahunda igamije gufasha abahanzi bafite impano babuze ubushobozi bwo gukora indirimbo no kwigaragaza.
Mu ntangiriro za Nzeli 2014 nibwo umuhanzi Alain Muku yatangije iyi poromosiyo yise ‘HANGA HIGA’, igamije gufasha abahanzi bafite impano ariko bari barabuze amikoro yo gutunganya ibihangano (…)

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo irushanwa rya ‘Hanga Higa’ ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali hamenyekana abahanzi umunani batsinze bagiye gukurikiranwa muri muziki na Alain Mukurarinda ari na we watangije iyi gahunda igamije gufasha abahanzi bafite impano babuze ubushobozi bwo gukora indirimbo no kwigaragaza.

Mu ntangiriro za Nzeli 2014 nibwo umuhanzi Alain Muku yatangije iyi poromosiyo yise ‘HANGA HIGA’, igamije gufasha abahanzi bafite impano ariko bari barabuze amikoro yo gutunganya ibihangano byabo. Mu cyiciro cya mbere yatangiranye n’abahanzi babiri, Shenge na Dodi nyuma atangira kuzenguruka mu bindi bice by’u Rwanda ashakisha abandi bafite impano zapfukiranwe no kutagira amikoro.

Abahanzi 13 nibo bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa nyuma y’uko bazengurutse mu Turere dutangukanye tw’igihugu bashaka abahanzi bafite impano ikomeye yo gukora umuziki ushingiye ku muco nyarwanda ari yo ntego nyakumuru y’iri rushanwa.

Kurushanwa i Kigali byabimburiwe n’isengesho ryo kwiragiza Imana nyuma yaryo abahanzi batangira kujya ku rubyiniro kwiyereka akana nkemurampaka kagizwe na Bill Gates, Livingstone na Jean de la Croix.

Buri muhanzi yagiye ahabwa umwanya wo kuririmba indirimbo imwe ifite umwimerere wa Kinyarwanda kandi akayiririmba mu buryo bwa Live.

Mu cyiciro cya kabiri cya Hanga Higa, hatsinze abahanzi 8 biyongera kuri Dodi na Shenge bari basanzwe bafashwa. Buri muhanzi watsinze yemerewe kuzakorerwa indirimbo no kumenyekanishirizwa ibikorwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu batsinze iri rushanwa bikabahesha amahirwe yo kuzajya bakorerwa indirimbo n’iyamamaza bikorwa mu muziki harimo Group HGP, Kwihangana Elisha, Keza Alice, Munyanziza, Sanyu, Jamal, Muhoza Jean de Dieu na Nkindi Simon.

Aba bahanzi basabwe kutazatatira intego y’iri rushanwa yo kwibanda ku bihangano bishingiye kuri gakondo ya Kinyarwanda ari nabyo bizajya bitandukanya buri muhanzi w’i Rwanda n’undi wese ukora umuziki ku Isi.

Alain Mukurarinda wateguye iki gikorwa yishimiye uburyo cyagenze ndetse avuga ko bizajya biba buri mwaka kugira ngo muzika nyarwanda ikomeze gutera imbere hanagaragare impano nshya zihishe mu Banyarwanda.

Yagize ati, “Ndishimye kuko iri rushanwa turishoje neza nta mbogamizi zikomeye twahuye nazo. Abana batsinze baratanga icyizere cya muziki nyayo Abanyarwanda bakeneye kandi tugomba kubafasha kugira ngo dukomeze icyerekezo dufite cyo guteza imbere umuziki wacu”.

Yakomeje asobanura ko umuco yasanganye aba bahanzi wo kubahiriza gahunda uzabafasha gutera imbere ndetse abishishikariza n’abandi bahanzi avuga ko kutubahiriza igihe ari agasuzuguro kandi bitatuma umuntu adatera imbere.

Irushanwa Hanga Higa ryatangiye ku itariki 20 Ukwakira 2014 rijya muri Musanze, Rubavu, Nyagatare, Huye, rikaba ryasorejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu. Icyiciro cya mbere cy’iki gikorwa cyari cyatsinzwe n’abahanzi babiri barimo Shenge na Dodi banahise batunganyirizwa indirimbo zabo ebyiri za mbere.

Amafoto:

Amafoto: Jack Yakubu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages