Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama 2019, ubwo yavugaga ku irushanwa ryo gushaka abanyempano mu kuririmba ‘Hanga Higa 3’ rizatangira muri Nyakanga uyu mwaka.
Alain Muku yavuze ko kuri iyi nshuro azazenguruka igihugu ashakisha abana bafite impano mu kuririmba ariko bafite umwihariko mu muziki gakondo w’abanyarwanda.
Impamvu azibanda ku njyana gakondo ngo ni uko kuri ubu mu Rwanda bisa n’aho nta nyjana ihari, ko ahubwo abahanzi baririmba iby’ahandi mu Kinyarwanda.
Ati “ Impamvu mvuga ko nta bihangano nyarwanda tugira, nanjye ndishyiramo. Dukora injyana z’ahandi mu Kinyarwanda nta kindi dukora. Dukora R&B, Hip Hop, Reggae mu Kinyarwanda nabyo si bibi ariko washaka indirimbo za Kinyarwanda koko ziririmbye mu Kinyarwanda, zishingiye ku bicurangisho byacu bya gakondo, zirahari ntacyo tuzikoraho.”
Yunzemo ati “Uyu munsi mbasabye nti ‘mugenda ntimuzongere gukina zouk, reggae iri mu Kinyarwanda, hasigara Muyango, Cecile Kayirebwa n’abandi bake.”
Uyu mugabo kuri uba muri Côte d’Ivoire yavuze ko muri iki gihugu yahasanze umuco wo gukunda injyana yabo gakondo ari nayo mpamvu ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika byateye imbere.
Yagize ati “Mbahaye urugero rw’ahantu mba muri Côte d’Ivoire iyo ugiye mu munsi mukuru waho, yaba igitaramo runaka nta ndirimbo yindi wumva kuva batangiye kugeza batashye. Bumva indirimbo zabo zishingiye ku muco wabo, zicurangishije ibicurangisho by’iwabo cyangwa se ibicurangisho bigezweho ariko bacuranga iby’iwabo.”
Hejuru y’ibyo Alain Muku yavuze ko abahanzi b’abanyarwanda benshi badakora umuziki bawukunze ahubwo baba bishakira amaramuko, bakora indirimbo ari uko bumvise hari irushanwa rigiye kuba.
Ati “Waba umuhanzi gute nta myitozo ujya ukora? Wirukira muri studio nabwo ukajyayo ari uko hari amarushanwa runaka aje kugira ngo wuzuze ibisabwa. Dufite abahanzi bo kujya mu marushanwa gusa.”
Yemeza ko kuba hari abahanzi bo mu bindi bihugu bamaze igihe gito mu muziki bakaba bamaze kwigarurira isoko mpuzamahanga ry’umuziki, bikwiye no kubera isomo abamaze imyaka myinshi baraheze ku ishyiga.



















TANGA IGITEKEREZO