Ni mu gitaramo cyiswe “Iyo Niyo Data” giteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali. Aho kwinjira bizaba ari 10.000 Frw, 20.000 Frw, 25.000 Frw ndetse na 50.000 Frw.
Serugo Benjamin, uzwi nka Ben, umwe mu baririmbyi b’imena muri Alarm Ministries akaba n’umwe mu bayihagarariye mu mategeko mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025, yavuze ko Alarm Ministries yavutse mu gihe abari bayitangije bari bafite umuhamagaro n’ubushake bwo gukora umurimo w’Imana.
Ati “Abantu bayitangije bari bafite umuhamagaro ukomeye wo gusunikwa n’umwuka w’Imana. Twaciye inzira abandi bakurikiyeho. Ntabwo byari byoroshye, ariko ibyo twashingiragaho ni umurimo twatumwe gukora.”
Ben yavuze ko bahisemo kwita igitaramo cy’abo “Iyi ni yo Data” kuko bashaka kongera kwibutsa abakunzi babo ko Imana ari yo Se wa bose.
Ati “Iyo abantu bari gutegura igitaramo bareba ku ndiririmbo bafite. Twateguye igitaramo dufite indirimbo twise Iyi Ni Yo Data dushaka kwibutsa abantu ko Imana ari yo data.”
Mugabo Robert wo mu itsinda rya Authentic Events riri gufasha Alarm Ministries gutegura iki gitaramo, avuga ko intego yabo ari ugufasha korali gutanga umusanzu mu murimo w’Imana bakoresheje impano zabo.
Mu gihe bamaze imyaka myinshi bakora ibitaramo bitandukanye, Alarm Ministries ivuga ko iki gitaramo kizaba kidasanzwe.
Muhumure Confiance uri gukurikirana imitegurire yacyo yavuze ko abafana babo babasangije ibitekerezo ko babifuza mu bitaramo binini, bafite umwanya uhagije wo kuririmbana nabo.
Ati “Abantu bagiye badusaba ko twakora igitaramo twisanzuye k’uko akenshi umwanya uba muto iyo hateguwe igitaramo kirimo abahanzi benshi cyangwa amatsinda menshi, ugasanga bamwe bafite iminota 30. Uba usanga bamwe bagenda banoshaho. Abantu baratubwiye bati mujye mutegura igitaramo muturirimbire indirimbo zanyu zose. Twateguriye abantu indirimbo nyinshi turashaka gufatanya n’abantu kuramya Imana.”
Ben yongeyeho ko no mu 2022 bakoze igitaramo cyasize benshi bishimanye na bo mu kuramya Imana. Ati “Iyo dukoze igitaramo tuba dushaka kuririmba kugeza ubwo ku munsi ukurikiyeho tuba tutabasha kweguka.”
Ku bijyanye n’indirimbo nshya, Bukuru Cedric ushinzwe ibijyanye n’imiririmbire yavuze ko mu ndirimbo bazaririmba ntazo abantu batazi zirimo ahubwo bazaririmba izo abantu bakunze yaba izo baheruka gushyira hanze n’izo hambere.
Ati “Twifuza ko abazaza mu gitaramo bazaba bazi indirimbo hafi ya zose. Ni yo mpamvu twagiye dukora ‘live recordings’ kugira ngo abantu bazizirikane bitworohere kuramya hamwe.”
Abashaka kugura amatike mu buryo bw’ikoranabuhanga bakanda tickets.authenticevents.rw mu gihe andi agurwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali harimo muri CHIC, Foursquare n’ahandi hatandukanye. Abari hanze nabo bemerewe kugura amatike yo kuzakurikira igitaramo ku 9,9$.
Reba Humura Nshuti, imwe mu ndirimbo Alarm Ministries iheruka gushyira hanze



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!