Gutoranywa kwe bifite aho bihuriye n’umusanzu ukomeye amaze imyaka myinshi atanga mu gutuma inkuru z’ibidukikije n’inyamaswa zo mu gasozi zigera ku bantu ku Isi binyuze muri sinema.
By’umwihariko, Fothergill ari mu bakoze filime zagiye zigaragaza ubuzima bw’inyamaswa n’akamaro ko kuzibungabunga.
Fothergill yatangiye gukorana na ‘BBC Natural History Unit’ mu 1983, nyuma aza kuyobora uru rwego. Mu bikorwa byamuhaye izina rikomeye harimo kuba ari we wayoboye umushinga wa filime y’uruhererekane ‘The Blue Planet and Planet Earth’, ndetse akaba yaranagize uruhare mu ikorwa ry’izindi nka Frozen Planet n’izindi zishingiye ku nkuru z’ibidukikije n’inyamaswa.
Mu rwego rwa sinema, yakoze kandi kuri filime za Disney nature zirimo African Cats, Chimpanzee, Monkey Kingdom, Penguins, Dolphin Reef na Polar Bear.
Fothergill aherutse gukora umushinga yise ‘A Gorilla Story: Told by David Attenborough’, filime yatambutse kuri Netflix ishingiye ku nkuru ya David Attenborough wahuye n’ingagi yitwa Pablo mu myaka 50 ishize.
Mu ijoro ryo ku wa 2 Nzeri 2026 uyu mugabo akaba yanerekanye iyi filime bwa mbere mu kigo cya ’Ellen DeGeneres Campus’ mu birori byitabiriwe n’abiganjemo abakozi ba Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Uru rugendo rwe rwo kumenyekanisha ibidukikije n’ingagi ku rwego mpuzamahanga ni rwo rwatumye ahabwa umwanya mu Kwita Izina 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!