Umuhanzi umaze kwigaragaza cyane mu Burundi Alida Baranyizigiye ageze kure umushinga wo gutegura igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise ‘Mamaland’.
Mu kiganiro na IGIHE, Alida yasobanuye ko muri iki gitaramo azaboneraho umwanya wo kuririmbira bwa mbere abafana be zimwe mu ndirimbo nshya zigize iyi album azamurika mu buryo bwa Live.
Nubwo iyi album yayihaye izina ry’Icyongereza igizwe n’indirimbo 10 ziri mu ndimi zitandukanye haba Igifaransa, Igiswahili n’Ikirundi.
Ati “Umuntu ahitamo izina ry’indirimbo atabanje kureba ururimi ayiririmbamo. Izina ni nk’incamake y’ibivugwa mu ndirimbo nta kindi. Jyewe mvanga indimi nyinshi kuko sindirimbira Abarundi gusa, n’indirimbo zanje si Abarundi gusa bazumva. Rero ngerageza gushimisha abantu bose haba mu Cyongereza, Ikirundi, Igifaransa n’Igiswahili”
Indirimbo enye mu zigize Album Alida yise "Mamaland" , enye muri zo zakorewe amashusho ndetse n’izindi ari gukora uko ashoboye ngo azitunganye neza abakunda ibihangano bye zizabagereho zujuje ibyo bazifuzamo byose.
Zimwe mu ndirimbo zigize album ya Alida harimo Mamaland, Stay with me, Let it go, I Feel alright n’izindi.
Igitaramo cyo kumurika album ya Alida kizaba ku itariki ya 10 Ukwakira 2014 muri Institut Francais de Burundi.
Alida agiye kumurika album nyuma y’uko yari amaze iminsi ahugiye mu irushanwa rya PRIMUSIC aho yari umwe mu bagize akanama katangaga amajwi ku bahanzi.
REBA INDIRIMBO NSHYA YA ALIDA HANO:



















TANGA IGITEKEREZO